Par Habineza
Uhereye ibumoso : Nzabonimana ari kumwe na Ukubereyimfura (iburyo) yiciye se (Foto / Gatera)
Stanley Gatera

Ku wa 1 Nyakanga 2009 muri Kigali Serena Hotel hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwerekana filimi yiswe “As we forgive” (Nitubabarira). Atangiza icyo gikorwa kumugaragaro Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yavuze ko iyi filimi (documentary film) ifite umwihariko wo kuba irimo abantu biciwe bemeye guha imbabazi ababiciye none ubu bakaba babanye mu mahoro. Ikindi ngo ni uko iyi filimi ifite umwimerere wo kuba itandukanye n’zindi zizwi kuko ibiyerekanwamo ari ukuri kandi byabaye.

Minisitiri Habineza yaboneyeho ashishikariza abakoze Jenoside gusaba imbabazi babikuye ku mutima bitabaye ibyo baba basa n’aho bangiza umwanya wabo, ariko nibazisaba babikuye ku mutima bazazihabwa kandi bakagira amahoro mu mitima yabo.

Iyo filimi ikaba yarakozwe n’uwitwa Laura Waters Hinson w’Umunyamerika akaba yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yaje mu Rwanda bwa mbere muri 2005 mu kwimenyereza umwuga (internship) mu masomo ajyanye na Politiki y’Afurika. Ngo ubwo yari ageze Nyagatare yahahuriye na musenyeri witwa John Rucyahana amusobanurira ko mu Rwanda abantu biciwe, ariko hari gahunda ya Leta isaba abishe gusaba imbabazi abo biciye.

John Rucyahana yajyanye Laura mu magereza atandukanye abona abantu bakoze Jenoside n’abacitse ku icumu rya Jenoside rya Jenoside, aza gusanga hari urwango hagati y’abishe n’abiciwe ahitamo gushakisha uburyo yahuza abo bantu, abishe bagasaba imbabazi abo biciye, bityo mu Rwanda hakaba ubumwe n’ubwiyunge ari naho yakuye igitekerezo cyo gukora iyo filimi.

Muri iyi filimi uwitwa Ukubereyimfura Chantal wemeye guha imbabazi Nzabonimana wamwiciye umuryango ndetse aba bombi bakaba bari muri Serena Hotel baje gukurikirana iyi filimi.

Chantal yavuze ko bakomeje kumwigisha ko akwiriye gutanga imbabazi akunva bitamujyamo ariko muri we akunva umutima we ngo usa naho uhambiriye kubera umujinya mwinshi yarafite ariko ngo yakomeje gusenga Imana ngo ajyezeho yumva umutima we uramubwira ko akwiriye gutanga imbabazi  ahereko yemera kubabarira uwamumazeho umuryango.
Mu bandi bafashe amagambo harimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Stewart Symington wavuze ko atangazwa no kuba hari abumva ko ubwiyunge mu Rwanda budashoboka kandi hari ingero zifatika ati ‘ntangazwa no kuba batangazwa n’uko ubwiyunge bugerwaho hagati y’abishe n’abiciwe mu Rwanda’

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=258&article=7658

posté par rwandaises.com