Antoine Harolimana

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 2 Nyakanga 2009 muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisitiri w’u Rwanda mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Madamu Mukaruliza Monique, ari kumwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Mary Baine na Hategeka Emmanuel ukuriye Urugaga rw’Abikorera (PSF), yatangaje ko aho gahunda yo guhuza imipaka igeze muri EAC kuva aho u Rwanda n’u Burundi byemerewe kwinjira muri uwo muryango ku wa 1 Nyakanga 2007.

Uwo muhango wo guhuza imipaka kw’ibihugu bigize EAC ukaba uzizihizwa kumugaragaro ku wa 6 Nyakanga 2009 i Kigali muri Serena Hotel, ariko igikorwa nyir’izina kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Nyakanga 2009.Monique Mukaruliza avuga ko guhuza imipaka bihita binashyiraho guhuza uburyo ibintu bigomba gusoreshwa ari ibikorerwa muri ibyo bihugu ndetse n’ibiva hanze yabyo, itegeko rigenga imisoro ry’u Rwanda rikaba ryarahujwe n’itegeko rigenga imisoreshereze mu bihugu bigize EAC.Yakomeje avuga ko hazabaho guhana amakuru ku bicuruzwa biva mu gihugu bijya mu kindi, ibyo bikazafasha kuvumbura niba icyo gicuruzwa ari umwimerere wo mu gihugu kimwe mu bigize EAC.

Mary Baine we yatangaje ko hari ubwoko bubiri bw’ibicuruzwa biboneka muri EAC ari byo ibicuruzwa nyir’izina bikorerwa muri kimwe muri ibyo bihugu uko ari bitanu, hakaba ibindi bicuruzwa bikorerwa hanze y’ibyo bihugu, ibyo bicuruzwa bikaba bigomba gusoreshwa, ariko ibikorerwa muri ibyo bihugu bikaba bitagomba gusoreshwa mu rwego rwo guteze imbere imibereho y’abatuye ibyo bihugu.

Naho ku bicuruzwa bikorerwa hanze ya EAC ngo ni ngombwa ko Kenya yasoresha ibivuye Dubai akaba ari na ko u Rwanda rubisoresha.

Hategeka Emmanwel uhagarariye PSF yavuze ko ari byiza guhuza imipaka ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakabasha guhangana n’abo mu karere kandi bakagira n’ibyo babigiraho, ikindi yasabye Minisitiri w’u Rwanda muri EAC ko bakumvikana n’ibindi bari kumwe ko bakwita ku bikorwa remezo nk’imihanda, bityo ibicuruzwa biva ku byambu bikabasha kuhagerera igihe.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=258&article=7657

Posté par rwandaises.com