Perezida Paul Kagame yakira igikombe cy’ubudehe (foto: Imvaho nshya)

 Ahishakiye J.d’Amour
Igihe Abanyarwanda bitegura guhimbaza isabukuru ya cumi na gatanu hasojwe urugamba rw’amasasu rwo kwibohora, buri Munyarwanda ushyira mu gaciro ashishikariye gukomeza umurindi n’umurego mu rugamba rwo kwibohora gusesuye, ahigika ibibazo binyuranye bikiboshye u Rwanda n’abenegihugu muri rusange. Koko rero, nyuma yo gusoza urugamba rukaze rwo kubohora igihugu mu maboko y’abicanyi, urugamba ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zarwanye n’amasasu, inzego zose z’igihugu zari zarashegeshwe mu ntambara na jenoside. Umutekano niwo wari ibanze, ariko n’ibindi byiciro byari byasenywe byose. Nta nzego zihamye z’ubuvuzi, nta musaruro mu buhinzi n’ubworozi. Abenegihugu babeshejweho n’imfashanyo z’amahanga igihe kirekire. Ibikorwa bibyara amafaranga byari ingerere, kandi ababikora bakorera mu guhuzagurika. Aha turavuga ibikorwa n’inzego zigaragaza imibereho rusange y’abenegihugu. Ubusanzwe ibi bibazo n’ibindi bibishamikiraho bikemurwa n’abenegihugu ubwabo, iyo bishyize hamwe bagashakira umuti ukwiye ibibazo bafite. Mu Rwanda ariko, aba benegihugu ubwabo ntibari bakiriho nk’umuryango umwe wa muntu, umuryango w’Abanyarwanda. Umuryango wari wahungabanye bikomeye, ndetse urasenyuka rwose kubera intambara n’ubwicanyi ndengakamere umuryango nyarwanda wari uvuyemo. Niko bigenda, intambara igira ingaruka n’inkovu zayo aho ibaye hose. Abanyarwanda bo ariko bari bafite umwihariko. Igihugu cyari cyashegeshwe bikomeye na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Imbaga y’inzirakarengane zisaga miliyoni zari zimaze gutikirira muri jenoside. Abandi baturage benshi, bari bahunze igihugu ubwo Leta yiyise iy’Abatabazi yabagiraga urwitwazo ikabashishikariza guhungira mu bihugu binyuranye, cyane cyane ibihana imbibi n’u Rwanda. Mu guhunga, iyi Leta n’abaturage batareba kure, basize basenye ibikorwa by’ibanze mu gihugu. Amavuriro n’ibikorwaremezo ku nzego zose –imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, amateme n’imihanda, amazu y’inzego z’ubuyobozi, amazu y’ubucuruzi, inganda n’ahandi hakorerwaga imirimo ifitiye abaturage akamaro, imodoka n’umutungo wose wa Leta- byarangijwe ibindi birasahurwa. Uretse miliyoni y’abaturage yari yatikiriye muri jenoside n’abari bahunze igihugu, abaturage bari basigaye mu gihugu nabo bari bahungabanye ku buryo butavugwa. Abarokotse bari bahungabanyijwe no kubura ababo, bakomeretse ku mubiri no ku mutima, kandi bacitse intege kandi umutima utarasubira mu gitereko. Abandi baturage barimo abagize uruhare muri jenoside, abatandukanye n’ababo bahunze igihugu n’abahungabanyijwe n’ibyo babonye abanyarwanda bagirira bagenzi babo. Urwikekwe no kwishishanya byari hose mu benegihugu. Ntibyari  byoroshye, ndetse ntibyanashobokaga, ngo aba baturage bahurize hamwe, bafatanye gusana igihugu dore ko twabonye haruguru ko ubusanzwe ibibazo byose abantu bafite babyigobotoramo ari uko bashyize hamwe mu kubikemura. Aha twavuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwari rusojwe ariko urundi rukomeye nibwo rwari rutangiye. Habaye ubushishozi, ubuhanga n’ubukerebutsi bukomeye ngo Leta ibanishe mu gihugu kimwe abanyarwanda bafite ibibazo twabonye haruguru.


Ibibazo bikemurwa na bene byo


Ubwo urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu rwari rusojwe, Ibihugu n’imiryango by’amahanga binyuranye byarahuruye. Bose baza intero ari imwe: gufasha abanyarwanda. Nyamara ariko, baba barafashije abanyarwanda nyabyo iyo babatabara igihe hakorwaga jenoside. Iyi jenoside barayirebereye, ndetse bamwe mu bafata ibyemezo bemeza ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu gihugu jenoside itangira ziteshuka ku nshingano yazo, zirahambira zirataha aho gutabara imbaga y’abatutsi bicwaga. Ingabo zari iza FPR zimaze guhagarika ubwicanyi, abari bakuyemo akabo karenge bikomeye baragarutse, baza mu gihugu cyabaye umuyonga. Aba bazanye ibisubizo byinshi kandi binyuranye ku bibazo igihugu cyari gifite. Ibyinshi muri byo ariko ntibyari ibisubizo by’ibibazo bwite Abanyarwanda bari bafite. Abanyarwanda ubwabo, barangajwe imbere n’abayobozi nyabo bari muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, nibo bicaye hamwe, bajya inama, bungurana ibitekerezo ku muti nyawo ukwiye kuvugutirwa ibibazo by’Abanyarwanda. Uru rugamba ntirwari rworoshye, ndetse na n’ubu umwanzi ntaratsimburwa mu birindiro burundu. Cyakora Abanyarwanda bakwiye kwishimira ubwabo ko imitwe imwe n’imwe yitwaye neza ku rugamba: umutwe warwanye urugamba rw’Ubumwe n’ubwiyunge watsimbuye umwanzi ku rwego rushimishije rwose. Abanyarwanda babanye neza. Nanone ariko haracyari udusigisigi tw’amateka igihugu cyabayemo kuko ingengabitekerezo ya jenoside itaratsimburwa yose. Abanyuze mu ngando nibakebure n’abandi, basakaze hose imihigo y’urugamba rwo kuyihashya. Umutwe urwana mu butabera wahigitse umwanzi ukomeye. Gacaca yahangamuye ikibazo cyari kuzamara imyaka isaga 120 kidakemutse mu nzira abanyamahanga bakoresha iwabo. Ingabo ziri kuri uru rugamba nizikaze umurego, abunzi bongeremo umurava, abacamanza mu nkiko bakorere mu mucyo, umwanzi atsimburwe wese. Umutwe urwana urugamba rw’ubuzima n’ubuvuzi wesheje imihigo myinshi. Buri mwenegihugu wese arishimira intsinzi uyu mutwe wagejeje ku benegihugu. Umurwayi wese arivuza ku buryo bumworoheye, abana bavukira kwa muganga kandi bakavurwa neza hakiri kare. Umutwe warwanye mu gusana ibyangiritse wabayemo ibigwari nyuma gato ya jenoside. Abarokotse jenoside bubakirwa amazu adafashije ataramaze kabiri, ruswa no konona bigaragara kuri bamwe  mu gusana ibikorwa remezo. Ubu ariko Abanyarwanda barwana muri uwo mutwe barahagurutse. Ubu intego ni ukugeza amashanyarazi no mu byaro, byibura kuri buri Murenge. Amazi meza yagejejwe henshi mu midugudu. Abanyarwanda nibo bihitiramo aho banyuza imihanda ibabereye, amasoko n’ibikorwa bakeneye babyihitiramo bakanabyikorera mu mishinga ya HIMO n’Ubudehe. Mu bukungu no kwiteza imbere, Abanyarwanda nibagaragaze ubushake n’umurava, urugamba ntiruzamara kabiri. Ubu mu midugudu yose, abaturage ubwabo bihitiramo ibikorwa bibateza imbere kandi bibabereye, bagahabwa ubushobozi bwo kubisohoza. Muri buri mudugudu hararwanywa urugamba rwo kwibohora ubukene bahereye ku mukene kurusha abandi. Igihe gito ivugurura mu buhinzi rimaze ritangiye gushyirwa mu bikorwa, umusaruro wabaye mwinshi hose, abanyarwanda barihaza, nta gace kakivugwamo inzara mu gihugu, u Rwanda rwatangiye kugemurira ibihugu bimwe byo mu karere ruherereyemo. Kwibohora burundu ku bukene bizagerwaho n’uko buri Munyarwanda wese aharanira gukora ibimuvana mu bukene. Mu mwaka mushya w’ingengo y’imari –Nyakanga 2009 Kamena 2010- amabanki n’ibigo by’imari bizagezwa mu Mirenge yose. Buri wese azishakire umushinga wunguka yakora aho aba n’aho agera, kandi ashishikarire kuzigama. Abanyarwanda bishyiriyeho ingamba zo kwiteza imbere. Buri wese narangamire icyamuteza imbere, kikamuvana mu bibazo afite. Uku niko kwibohora nyako, buri wese agiramo uruhare, akakugiramo ijambo.

 

 http://www.orinfor.gov.rw/Imvaho900.htm

Posté par rwandaises.com