Tito Rutaremara
Ntamuhanga Ningi Emmanuel

Imyaka 15 irashize u Rwanda rwibohoye ingoma y’igitugu. Mbere y’uko imishyikirano ya Arusha muri Tanzaniya yari hagati y’Umuryango FPR Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe ibangamirwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ariko yari yabanje kubaho.

Burya n’iyo abantu baganira ibikomeye n’urwenya ruba ngombwa cyane cyane ku basangiye ururimi n’umuco iyo hatagombera abasemuzi. Urwenya Izuba Rirashe rukesha Rwanda Rushya, hashize imyaka 17, ryasanze bimwe ari bishya kuri bamwe. Ni mu nyandiko ya Andereya Kameya, wari umuyobozi wa Rwanda Rushya, umwe mu banyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Inyandiko ikurikira yandukuwe mu kinyamakuru Rwanda Rushya n° 31-32 yo mu Gushyingo I 1992 ku rupapuro rwa 20.

“Musare wo mu Nkotanyi yahuye na Koloneli Rwabarinda yakererewe kuza mu nama, Musare aramubaza ati “aho ntiwari waguye mu mutego w’umwanzi ?” Rwabarinda ati “ntitukiwugwamo, tuwubona hakiri kare tukawushibura”.

Patrick Mazimpaka ahuye na Sindayigaya mu kagoroba amatara yabuze bacanye ay’ingoboka muri Hoteli Mont Meru. Mazimpaka ati “icyumba dukoreramo inama cyaba gicanye ?” Sindayigaya ati “harimo itara, ariko ritabonesha neza”. Mazimpaka ati “nimureke amatara agaruke mutazitwaza ko Inkotanyi zongeye kwitwikira ijoro zikabasinyisha amakosa !”

Bizimungu Pasteur abanyamakuru baramubwiye bati “nimutemera ko CDR ijya muri Guverinoma izatumara. Nayo izafata intwaro ijye mu ishyamba. Bizimungu ati “so ! nibishobora bazagende ikibabaje ni uko batazabona ibihuru bihishamo kuko byose tubirimo”.

Tito Rutaremara yasabye ko OUA yajya iha FPR amafaranga yo kubatunga igihe baje mu mishyikirano, Ambasaderi Kanyarushoki ati “ko mubona ayo kugura ibitwaro bya rutura ?” Rutaremara ati “uzabwire Leta y’u Rwanda ibifaranga yajyanaga muri Afurika y’Epfo kugura ibitwaro izabiduhe tuyisubize ibyo bitwaro bya rutura mwatubonanye kuko ari yo yabidutwerereye”