Umunyamabanga wa Reta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Théoneste Mutsindashyaka, yaraye akuwe ku mirimo ye ku buryo butunguranye.
Mu itangazo rigufi ririho umukono wa Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza rivuga ko Perezida Paul Kagame akurikije ububasha abiherwa n’Itegeko Nshinga, ahagaritse Mutsindashyaka ku mirimo yakoraga kandi bigahita bikorwa itangazo rigisohoka.
Kugeza ubu, ntawe uramenya neza icyo yazize.
Mutsindashyaka yari amaze umwaka umwe n’amezi ane kuri iyi mirimo, dore ko yinjiye muri guverinoma muri Werurwe 2008.
Mbere yo kuba Umunyamabanga wa Reta, Mutsindashyaka ufite imyaka 46, yari Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, mbere yahoo akaba yaramaze imyaka itanu ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Yagiye muri Minisiteri y’Uburezi asimbura Joseph Murekeraho waje kugira Umuyobozi Mukuru wa Koperative yo kubitsa no kuguriza yashyirweho abarimu (Mwalimu-SACCO).
Mu gihe yategeka Umujyi wa Kigali, Mutsindashyaka azwiho cyane kuba ataravugirwagamo mu gushyiraho impinduka nyinshi zijyanye no gutunganya umujyi.
Gusa, inkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru, Rwanda Focus, ivuga ko Mutsindashyaka yaba yarambuye umusaza ikibanza ku buryo butemewe n’amategeko.
Mutsindashyaka afite impamyabumenyi ya Kaminuza y’u Rwanda mu bugenge.
Yagiye ashingwa akazi gatandukanye muri za Minisiteri n’ibigo bya Reta.
Yabaye Umuyobozi wa Kabine muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco no mu y’Ubutegetsi bw’igihugu, mbere yo kuba Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umurimo.
Amakuru ya The New Times
Shaka