Ukivuga iby’abanyamahanga bashimye interview ya HE, uyu munsi( cg ejo!) nyuma ya saa sita narimo nuhanya muri Phoenix airport muri State ya Arizona mu majyepfo kure cyane ya Washington rwose  mbona abantu benshi bashungereye TV nanjye ngira amatsiko. Guess what? Abantu bari bananiwe kuva imbere ya televisiyo bareba ku isaha bigaragara ko bakererewe ariko no kugenda byanze. Jye n’abo twari hamwe turumirwa gusa.Nta n’aho gushinga ikirenge habonekaga. Ibyo kureba twabaye tubyihoreye twirebere gusa  reaction y’abagenzi b’amoko yose. Bamwenyuye biratinda, barongorerana ubona ko basobanurirana iby’uwo mugabo uvuga nta mususu. Umwe muribo numva aravuze  ngo  » that ‘s Kagami .The most remarkable president in Africa. He’s very strong ». Ubwo nahise numva ijeki inzamuyeeeee!  Babona ndasetse, umwe arambaza ngo  « do you know him? » Nti he is  my Pre-si – dent. The President of Rwanda. Ku mutima nti ariko ubwo murabyumva neza cyangwa? Arambwira ngo   » you should be proud ». Nti  » we are ». Ubwo hazamo commercial dukomeza ingendo zacu. Ariko ubwo uko nagendaga niko ayo magambo akomeye y’uwo mugabo yagendaga angarukamo:  » YOU SHOULD BE PROUD »
Niba hari ababifashe mutubanire mubitwoherereze twiyumvire
Mbaye mbashimiye
Claudine