U Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri igamije kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro zitunzwe binyuranye n’amategeko. Iyi nama yatewe inkunga n’Umuryango w’Abibumbye yahuriwemo n’ibihugu 15.

Ibihugu byayitabiriye bituruka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibyo mu karere k’Ihembe ry’Afurika n’ibyo mu Majyepfo y’Afurika.

Muri iyi nama u Rwanda rwashimiwe kuba rwarabashije gushyira mu bikorwa gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ikwirakwiza ry’imbunda ku buryo butemwe n’amategeko yo muri 2001.

U Rwanda rwitwaye neza muri iki gikorwa cyo guhiga intwaro ziri mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko ndetse no mu gukumira ikwirakwiza ry’intwaro zitaremereye.

Mu byakozwe harimo kwandika ku mbunda zose zifitwe bizwi n’amategeko no gutwika izari zifitwe ku buryo butemewe.

Komiseri Mukuru w’agateganyo wa Polisi, Mary Gahonzire, yasobanuye ko Abanyarwanda bagize uruhare runini mu gukurikiza iyi gahunda kuko bagiye bashyikiriza ubuyobozi intwaro bari batunze batabifitiye uburenganzira.

Ati “Mu bindi bihugu, abaturage babanza kwaka amafaranga kugira ngo bazane imbunda batunze, ariko hano twe babikoze ku bufatanye.”

Gahongayire yabwiye abari bateraniye muri iyi nama ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto ku buryo butemewe n’amategeko ari imbogamizi ikomeye cyane ku mahoro, umutekano n’iterambere by’igihugu icyo cyaba aricyo cyose kuko biteza akavuyo mu baturage.

Yakomeje avuga ko mu byatumye mu Rwanda haba Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994 ikanagira imbaraga nk’izo yagize, harimo kuba mu gihugu hari intwaro nyinshi nto.

Ati ‘Niyo mpamvu u Rwanda rui kw’isonga muri uru rugamba, kandi nizeye ko ibindi bihugu bizigira kubyo tumaze kugeraho.”

Iyi nama yari yitabiriwe n’abahagarariye Ofisi ya ONU yo kwambura intwaro ababifitiye uburenganzira (UNODA) n’abo mu ishami ry’Amahoro n’Umutekano ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

Dominic Hayuma uhagarariye Tanzaniya muri iyi nama nawe yemeje ko ari ngombwa ko ibihugu bifatanya muri iki gikorwa.

Ati “Tugomba gushyira hamwe ibikorwa kugira ngo turwanye iki cyorezo.” Akaba yarakomeje avuga ko yizeye ko iyi nama izabibafashamo.

Abdillahi Guedi Odaali wo muri Djibouti we asanga hakenewe izindi nama nk’iyi kugira ngo zirebe uko hashyirwaho umugambi uhamye n’uburyo bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto, n’ubwo ngo mu gihugu cye batagize iki kibazo cyane.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cyo mu Karere cy’Intwaro nto (RECSA), kuva muri Mutarama 2009, mu Rwanda, hamaze gutwika imbunda n’ibisasu bishaje, bidakoreshwa cyangwa bitunzwe ku buryo butemewe n’amategeko bigera ku bihumbi 16.

Amakuru ya The New Times
    
Shakahttp://www.rwandagateway.org/article.php3?id_article=11598
Posté par rwandaises.com