Abayobozi bakuru mu bitabiriye inama basuye urwibutso rwa Kigali
Mu nama ibera mu Rwanda ihuje ibihugu by’Afurika 46 bigize umuryango w’Abibumbye wita k’ubuzima, abayobozi barimo Dr Festus Mugae wayoboye Botswana na Bwana Jorge Sampaio wari Perezida wa Porutugali , ubu akaba ari intumwa y’ikirenga muri uriya muryango, baratangaza ko jenoside yabaye mu Rwanda nta handi ikwiye kuba ukundi ku isi.
Nkuko babitangaje ubwo basuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bo mu Rwanda bukwiye guha isomo amahanga agaharanira kwimakaza amahoro n’ubwumvikane mu bihugu byabo. Dr Festus Mugae, wabaye Perezida wa Botswana (muri Afurika y’amajyepfo), ubwo yari amaze gusura urwibutso agasobanurirwa uko Jenoside yateguwe, amahanga areba akinumira, ikaza no gushyirwa mu bikorwa, n’agahinda kenshi yagize ati: “ Biteye agahinda urebye uko ubwicanyi bwakozwe. Ese amahanga yari he ngo atabare? Hakwiye kugarurira icyizere abarokotse buriya bwicanyi, ubuzima bwabo bugasigasirwa”. Yongeyeho ko icya ngombwa ari ugukora ibishoboka ibyabaye ntibyongere kuba ukundi. Ibi byanashimangiwe na bwana Jorge Sampaio, wabaye Perezida wa Porutugali; we yagize ati: “ Imbaraga zikwiye kongerwa mu kubaka ejo heza hazaza hazira jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda”. Hamwe n’abaminisitiri bagize umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, bari mu nama y’Akarere k’Afurika, bose bagaye amahanga yatereranye abicwaga by’umwihariko abatije umurindi abicaga.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva z’imibiri ishyinguye ku rwibutso rwa Kigali, Abaminisitiri n’abayobozi bakomoka hirya no hino muri Afurika, ubwo basozaga urugendo rwabo bakoreye aho k’urwibutso batangaje ko imiyoborere myiza iranga u Rwanda, igaragarira mu ntambwe imaze guterwa mu buzima itanga icyizere cyiza mu gihe kiri imbere.
http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1918C.htm
Posté par rwandaises.com