Perezida Kagame n’Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya 59 y’Umuryango w’Abibumbye wita k’ubuzima ihuza Ibihugu bigize Akarere k’Afurika
Kuva kuri uyu wa mbere, mu Rwanda harimo kubera inama y’iminsi itanu y’Umuryango Mpuzamahanga wita k’Ubuzima, Akarere k’ Afurika, umuhango wo kuyitangiza ukaba warayobowe na Perezida w’ u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yatangarije abari bitabiriye inama bagera kuri 500 bahagarariye ibihugu by’Afurika 46, ko n’ubwo ku isi hari ihungabana ry’ubukungu, ibyorezo nk’ibicurane by’ingurube, badakwiye, gucika intege, ahubwo igikwiye ari uko barushaho gutekereza ku ngamba nshya zakorwa, kuko hatariho ubuzima bwiza, intego z’ikinyagihumbi mu iterambere zitagerwaho.
Ubwo yafungura inama k’umugaragaro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda hari byinshi rumaze kugeraho birebana no guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda. Kuri iyi ngingo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bimaze gukorwa harimo kugira ubwishingizi mu kwivuza, aho Abanyarwanda benshi bamaze kwitabira iyo gahunda. Ibijyanye no kurwanya malariya hakoreshejwe inzitiramubu, Perezida Kagame yatangaje ko nayo ari gahunda ikataje, kuko bimaze kugera ku bwitabire bwa 85%. Perezida kagame anashima Intambwe igaragara yatewe mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi…
Perezida Kagame yongeye kwibutsa abari muri iyo nama ko gukora cyane, abayobozi ndetse n’abo bayobora bashyize hamwe ariho imbaraga zo guteza imbere ubuzima zizaturuka. Kagame yaboneyeho gushima ibikorwa umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima ukomeza gufashamo u Rwanda, nko gutegura ingamba zihamye, kubaka ubushobozi mu bakozi no mu nzego ndetse no gutanga amafaranga akoreshwa muri gahunda zitandukanye ziteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Naho umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima ku isi, Madame Margaret Chan, yavuze ko u Rwanda rukwiye kwishimira ibikorwa byiza rumaze kugeraho urebye igihe gishize ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimangiye ko amafaranga atariyo yonyine akenewe ngo urwego rw’ubuzima rube rwiza. Madamu Margaret yagize ati:” Ubuyobozi bwiza ni ngombwa muri gahunda zose zirebana n’ubuzima”.
Ubuyobozi bwiza ngo bwatuma ubuzima bwiza bw’abaturage b’Afurika bugerwaho, byanashimangiwe n’uwahoze ayobora igihugu cya Botswana, akaba anayobora ihuriro ry’abahoze ari abakuru b’ibihugu rigamije kurwanya SIDA mu rubyiruko. Mu ijambo rye, Dr Festus Mugoe yavuze ko Afurika igomba kugira urubyiruko ruzira ubwandu, urubyiruko ruzayiteza imbere. Yavuze ko ibyo byagerwaho ari uko ibihugu by’Afurika bishyize hamwe bigafatanya bihereye ku buyobozi bwiza.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi ziteganyijwe kuganirwaho muri iyi nama zirimo kurebera hamwe ibyo uriya muryango wagezeho mu mwaka wa 2008 biganisha ku iterambere ry’ikinyagihumbi, ibirebana no kuzamura ubuvuzi gakondo, kwihutisha ingamba zo guhashya indwara n’ ibyorezo no gutegura ingengo y’imali y’umwaka wa 2010 kugeza 2011.
Kapiteni Alexis
Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw
Posté par rwandaises.com