Par Jean Ndayisaba

KIGALI – Mu nama ya Biro Politiki yateranye ku wa 13 Nzeli 2009, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba na Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yishimiye ibyiza Umuryango wagezeho byatumye n’u Rwanda rushimwa na Banki y’Isi, ariko yongeraho ko ibi bitagomba gutera abantu kwirara, ahamagarira cyane cyane abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuba ku isonga ry’ibikorwa byose bigamije guteza imbere igihugu.

Iyo nama yahuje intumwa zibarirwa mu magana zaturutse mu Ntara zose z’igihugu, zasobanuriwe ko kuba u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 143 rukagera ku wa 67 ku isi biturutse ku gikorwa cyo gushyiraho amategeko meza yorohereza ubucuruzi n’ishoramari, ibi bikaba byerekana ko nta shiti u Rwanda rushobora kuzagera aho rutaragera.

Perezida Kagame kandi yashimye Inteko Ishinga Amategeko umwete igira mu kwihutisha amategeko, anashima kandi n’izindi nzego za Leta uburyo zikurikirana ibikorwa, byose bigendeye ku mahame y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yo gukora ibintu mu buryo bunoze.

Yagize ati “amategeko meza ni akurikizwa. Niba atajyanye no gutanga umusaruro ugaragara, ayo mategeko aba ahindutse imfabusa”.

Yongeyeho ko Leta ifite inshingano yihutirwa yo guteza imbere igihugu, ashimangira ko kugira ngo iyi ntego igerweho, buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi abifitemo uruhare rukomeye.

Yibukije abari mu nama ko nta mwanya wa ruswa n’ubuyobozi bubi ukiriho, agaya bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahisemo kuba ba ntibindeba cyangwa bagahishira abanyamakosa aho kurwanya ikibi no gutanga umuti ku bibazo biba biriho.

Yagize ati “iyo umuyobozi akoze ibinyuranyije n’ibyo twemera, mugaceceka, abandi bose basigaye bumva ko ari byiza”.

Mu bindi byaganiriweho muri iyo nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi harimo umushinga w’ivugururwa rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, gahunda y’Umurenge Sacco na gahunda z’uburezi zirimo uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, kwigisha mu cyongereza kimwe na gahunda ya mudasobwa imwe ku buri mwana.

Izi gahunda zose abanyamuryango bakaba bariyemeje kuzikangurira abaturage bakazigiramo uruhare rukwiye.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=290&article=9162

Posté par rwandaises.com