Leta imaze gutanga miliyari 51 mu burezi bw’abana bacitse ku icumu

Thadeo Gatabazi

KIGALI – Mu rwego rwo gufasha abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Leta imaze gushyira amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 51 muri FARG kuva Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) cyatangira imirimo mu mwaka wa 1998 kugeza muri 2008.

Nk’uko bigaragara muri raporo irambuye ya FARG yo kuva mu mwaka wa 1998 – 2008, ayo mafaranga yakoreshejwe mu kwiyandikisha kw’abanyeshuri bakurikiranwa na FARG, kugura ibikoresho by’ishuri,ingando ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza bagomba gufashwa n’icyo kigega ndetse n’amafaranga asanzwe yishyurirwa abanyeshuri.

Iyo raporo ikaba igaragaza ko ayo mafaranga akubiyemo miliyari 2 zatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe amajyambere (USAID) hagati y’umwaka wa 1998 na 2003, ariko iyo raporo ikaba iterekana ubundi bufasha mu bindi bigo kuva icyo gihe.

Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru “The NewTimes” cyo ku wa 14 Nzeli 2009, ushinzwe imari muri FARG, Wilson Muhima, yatangaje ko Leta iteganya amafaranga 5 % ku ngengo y’imari yo gushyira muri FARG buri mwaka.

Yavuze kandi ko guhera muri uyu mwaka wa 2009 icyo kigega kitazafasha abanyeshuri bashya nk’uko biri mu nshingano zacyo, bikazakorwa nyuma y’uko hakozwe igenamigambi ry’amafaranga azakoreshwa kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo izaba isoza inshingano zayo.

Muhima yongeyeho ati “itsinda rya nyuma ry’abanyeshuri bafashijwe na FARG ryamaze kwakirwa mu mashuri yisumbuye muri uyu mwaka kandi bakaba bategerejweho kurangiza kaminuza mu gihe icyo kigega kizaba gifunze imiryango”

Raporo y’icyo kigega ikaba igaragaza ko mu mwaka wa 1998 cyakoresheje hafi miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda mu burezi bw’amashuri yisumbuye na miliyari 5 mu burezi bwa kaminuza n’amashuri makuru ku banyeshuri barenga 100.000. Muri banyeshuri basaga 100.000 bishyuriwe n’iki kigega,abasaga 4301 ni bo bamaze kurangiza kaminuza.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=290&article=9161

Posté par rwandaises.com