Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bantu batandukanye bari bitabiriye igikorwa cyo gutanga no kwakira ibihembo (Foto / Urugwiro)

Thadeo Gatabazi

NEW-YORK – Ku wa 25 Nzeli 2009 nyuma yo gushyikiriza igihembo cyiswe “Clinton Global Citizen Award 2009” cyashyikirijwe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu rwego rwo gushima imikorere myiza y’u Rwanda, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, yagize ati “ndatekereza ko intsinzi ikomeye y’u Rwanda itavuye ku iterambere ry’ubukungu,kuba rufite umubare urenga kimwe cya kabiri cy’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ahubwo yavuye ku mitekerereze y’Abanyarwanda n’ubushake bagaragaza mu gukora barangajwe imbere na Perezida wabo”.

Muri iyo nama kandi, Bill Clinton yabwiye abari bayitabiriye ko hari byinshi bituma akunda Perezida Kagame, ariko ku isonga avuga ko amukundira kuba yaragize uruhare runini mu guhindura imitima y’abaturage n’imitekerereze abiganisha ku cyizere n’icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.

Ikindi akaba ari uko Perezida Kagame aharanira kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda.

Icyo gihembo cyahawe Perezida Kagame kizwi ku izina rya “Clinton Global Initiative Award” yagihawe kubera guteza imbere ibikorwa remezo, guteza imbere ubuzima bw’icyaro n’uburezi, kugeza umuriro w’amashanyarazi mu byaro no kugirana umubano n’imiryango mpuzamahanga y’ubucuruzi.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nyuma y’ijambo rya Clinton, yavuze ko icyo gihembo agituye Abanyarwanda bose baharanira icyiza no guteza imbere u Rwanda n’imibereho yabo, anaboneraho gushimira Clinton kubera ubucuti n’inkunga atera u Rwanda mu nzego zinyuranye.

Icyo gihembo kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kikaba kije gisanga ibindi 19 birimo icyo yahawe muri Kamena 2009 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (Unicef) kubera guteza imbere uburenganzira bw’abana.

Ibihembo Perezida wa Repubulika amaze guhabwa guhera mu mwaka wa 2002 ubwo yahabwaga impamyabumenyi y’icyubahiro mu isogombabwenge (Honorary Doctorate of Philosophy) ayihawe n’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Vellore mu gihugu cy’u Buhinde, birimo ibikombe 10, imidari 3 n’impamyabumenyi z’icyubahiro zigera kuri 6 yagiye ahabwa na za kaminuza zitandukanye zo ku isi.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=295&article=9410

Posté par rwandaises.com