Roza Kabuye ubwo yaherukaga mu Bufaransa,aha ni ku kibuga cy’indenge i Kanomba aho yari ategerejwe n’imbaga y’abantu (Foto – Arishive)

Thadeo Gatabazi

KIGALI – Mu gihe yari mu gihugu cy’Ubufaransa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubutabera bwaho yo kujya abwitaba kubera ngo ibyaha bwamushinjaga byo kuba yaba yaragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana,Rose Kabuye yasanze hari ibyahindutse muri dosiye y’urubanza rwe,inkomoko y’uru rubanza ikaba ari impapuro zita muri yombi abayobozi b’u Rwanda barimo na Roza Kabuye yakozwe n’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguerre.

Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru “The New Times” cyo ku wa 26 Nzeli 2009 ari na yo ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha iyi nkuru, icyemezo cyo guhindura bimwe mu byemezo byari byafatiwe Umuyobozi Mukuru wa Protokole y’u Rwanda.

Kimwe muri ibyo byemezo byahinduwe ku wa 25 Nzeli 2009 harimo kuba Roza Kabuye atazongera kujya yitaba ubutabera bw’icyo gihugu nkuko byari byaragenwe n’ubucamanza bw’icyo gihugu.

Nyuma y’uko atawe muri yombi ubwo yari mu gihugu cy’u Budage agahita ashyikirizwa u Bufaransa mu mwaka wa 2008, ubucamanza bw’u Bufaransa bwamwemereye gusubira mu gihugu cye akajya asubirayo kwitaba.

Imiryango itandukanye ku isi y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ifatwa rya Rose Kabuye ryagaragaje ikoreshwa nabi ry’inzego z’ubutabera kandi bigakorwa n’ibihugu bivuga ko biharanira uburenganzira bwa muntu nk’u Budade Rose Kabuye yafatiwemo kandi ari mu ruzinduko rw’akazi atari uruzinduko rusanzwe,iyi miryango ikaba yarakunze gushinja ibi bihugu kutubahiriza amategeko no gusumbanya abantu imbere yayo.

Abajijwe icyo atekereza kuri iki cyemezo Minisitiri w’Itangazamakuru,akaba n’Umuvugizi Mukuru wa Guverinoma,Madamu Louise Mushikiwabo, yagize ati “iyi n’intambwe ikomeye n’ubwo bwose atagizwe umwere burundu ngo ahanagurweho ibyaha, ariko ntazongera kujya kwitaba ubuyobozi bw’u Bufaransa. Ubu afite ubwisanzure buhagije”.

Twifuje kumenya icyo Roza Kabuye avuga kuri iki cyemezo ariko ntiyashobora kuboneka ku murongo wa telefoni.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=295&article=9409

Posté par rwandaises.com