Perezida Paul Kagame (hagati) mu nama ngishwanama hamwe n’abandi bagize inama njyanama ya Banki y’Isi(Foto-L.Gahima)

Jerome Rwasa

WASHINGTON DC – Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi, aragaragaza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku ya 28 Nzeri 2009 yitabiriye inama itegura ishyirwa ahagaragara rya raporo y’iterambere ku isi, akaba yarayitabiriye nk’umwe mu bagize inama njyanama ya Banki y’Isi nyuma yo kubisabwa akabyemera.

Iyo nama yabereye ku kicaro gikuru cya Banki y’isi kiri i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Pezida Paul Kagame akaba yaremeye kuba umwe mu bagize itsinda ry’inama ngishwa nama kuri raporo yakozwe na Banki y’isi  ku iterambere ry’isi izasohoka mu mwaka wa 2011.

Iyo raporo izibanda ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye n’amakimbirane, umutekano, imiyoborere hamwe n’iterambere, Perezide Paul Kagame akaba yarasabwe kujya mu bagize iyo nama nk’umuyobozi urangwa n’imitekerereze igamije iterambere rirambye muri izo nzego.

Nk’umwe mu bayobozi bake babashije guhagarika imvururu agashobora no kuzamura imibereho n’ubukungu  by’abo ayobora mu gihe gito, muri iyo nama yo ku wa 28 Nzeri 2009 Perezida Kagame yavuze ku busumbane bugaragarira muri gahunda zinyuranye z’isi, ibyo akaba yarabivuze ashingiye ku ngero n’amasomo u Rwanda rugenda rwiga.

Iyo nanama Perezida Kagame yasabwe kubera umunyamuryango igizwe n’abantu 20, ahanini bubashywe ku rwego mpuzamahanga kubera uruhare bagira muri politiki zigamije iterambere bakaba bakomoka ku  migabane inyuranye y’Isi. Babarizwa kandi mu nzego zinyuranye n’imiryango mpuzamahanga,barimo Perezida wa Banki y’isi Robert Zoellick hamwe na Perezida wa Liberiya Ellen Johnson Sirleaf.

Mu gihe akomeza uruzinduko rw’akazi muri Amerika,none ku ya 29 Nzeri 2009 Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama y’ubucuruzi yateguwe n’umuryango witwa “Corporate Council for Africa” ikaba iri bubere mu Mujyi wa Wasington.

Iyo nama iribanda ku bijyanye no kunoza imikoranire mu by’ubukungu nk’uburyo butanga amahirwe y’iterambere ry’ubukungu muri Afurika.

Mbere yo gusoza  uruzinduko arimo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Kagame azabanza guhura n’abantu banyuranye b’inararibonye mu bucuruzi na politiki mu  rwego rwo kureba inyungu bagirira u Rwanda.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=296&article=9505

Posté par rwandaises.com