Kaliza Karuretwa, Umuyobozi w’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi
Uko imyaka igenda yicuma niko no gukora ibikorwa bibyara inyungu biciye mu bucuruzi bigenda bworohera ababukorera mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’umwanya igihugu kigenda cyimukamo kigana imbere. Uko gukora ubucuruzi kwagiye kugira ingufu bihereye ku bufatanye bw’inzego bireba zose zo mu Rwanda.
Muri raporo ya banki y’isi ya Doing Business 2009, u Rwanda ruri ku mwanya wa 139 mu bihugu 181, rwiyongereyeho imyanya 11 kuko mu mwaka wa 2008 rwari urwa 150. Kuri uyu wa gatatu, nibwo umwanya u Rwanda ruriho uzagaragazwa. Muri raporo ya Doing Business y’umwaka wa 2010 u Rwanda rwizeye kuzagera ku mwanya uri munsi y’100 kubera ko hari byinshi byagiye bikorwa bituma ishoramari n’abarikora byoroha ndetse bikaba byaratumye sosiyeti nyinshi ziyandikisha mu gukora ishoramari.
Abarebwa no gutera imbere kw’ishoramari batandukanye na Minisiteri y’Ubucuruzi inganda n’ubukerarugendo, Task Force y’ibijyanye no korohereza abakora ishoramari, Abikorera ku giti cyabo, Minisiteri y’Imari ndetse n’abahanga batanga bagiye bahuriza hamwe ibitekerezo kugira ishoramari rigende neza.
Mu rwego rwo gusuzuma ahateye imbere kurusha ahandi mu buryo 10 bworohereza ishoramari bwashyizweho na Banki y’Isi basanga ahantu henshi u Rwanda rwaragiye ruzamuka. Ibyo byiciro nko gutangira ishoramari, Ibijyanye n’ubwubatsi, Kwiyandikisha nk’umushoramari, Kubona inguzanyo, kurengera abashoramari, imikoreshereze y’abakozi, kwishyura amadeni, gushora imari hanze y’igihugu n’ibindi.
Ibyo byagiye bigerwaho kubera n’amategeko amwe n’amwe yashyizweho na minisiteri y’Ubucuruzi afasha umucuruzi kwinjira mu bikorwa bibyara imari no kuba yabasha gushumbushwa mu gihe ubucurizi bwe buhungabanye ndetse no gufatanya mu nzego nk’uko byatangajwe na Kaliza Karuretwa ushinzwe ukorohereza abashoramari muri Minicom. Uretse ayo mategeko, ibigo bimwe na bimwe nka RRA na PSF byagiye byorohereza abakora imirimo ibyara inyungu nko kwibaruza ngo bakore ako kazi ntibigifata igihe kinini ndetse bakanatanga amafaranga 25 000. RRA isigaye yorohereza abakiriya bayo mu kubegereza serivisi mu buryo bwo kwishyura imisoro kandi nk’uko bitangazwa na Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB ushinzwe iby’ishoramari na za serivisi.
Gusa muri iyi minsi za kompanyi z’ishoramari zituruka hanze ni nke ugereranije n’izo mu Rwanda, nk’uko na raporo ya Task Force y’ishoramari ibyerekana. Amasosiyete akomeye aturuka hanze Tigo, kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iratangira n’ibya gazi metani ya Contour Global, Bakhresa Grain Mills yabashije kwibaruza mu yandi atangira gukorera mu Rwanda.
Twahirwa Maurice
Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw
Posté par rwandaises.com