Minisitiri Solina Nyirahabimana (Foto/Arishive)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 06 Nzeri 2009 yahaye imyanya muri Sena y’u Rwanda ba Madamu Umulisa Henriette na Bwana Kagabo José nk’Abasenateri basimbura Safari Stanley na Mukabaranga Beatrice uherutse kwegura ku mirimo ashinzwe.

Ibi byemerejwe ikinyamakuru Izuba Rirashe na Minisitiri Solina Nyirahabimana Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika wagitangarije ko  bijyanye n’ububasha ahabwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Kagame yashyize  Bwana Gosè Kagabo muri Sena amusimbuza Senateri Safari Stanley uherutse guhunga igihugu nyuma yo gushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, naho Umulisa Hanriette  yasimbuye Senateri Mukabaranga Beatrice uherutse kwegura kuri uwo mwanya muri Sena kugira ngo ubutabera bubone uko bumukurikiranaho kubijyanye n’ibirego yaregwaga   byerekeranye no gutanga cheques zitazigamiye muri banki.

Nyirahabimana yavuze ko ubusanzwe manda y’Abasenateri ari imyaka 8 mu gihe nta mpinduka ibaye yose bityo abo ba Senateri bagiye gusimbura bazamara imyaka abo basimbura bari basigaje bivuze ko Bwana Kagabo José afite imyaka 2 muri iyo manda kuko Safari asimbura yinjiye muri 2003, naho  Umulisa Henriette afite manda y’imyaka 3 Senateri Mukabaranga yari asigaje kuva yinjira muri 2004.

Mu kiganiro abahawe iyi mirimo bagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe bagaragaje ko bishimiye icyezere bagiriwe n’umukuru w’Igihugu bityo ngo mu gihe bazaba batangiye imirimo bazakorana umurava n’umwete kugira ngo buzuze inshingano zabo neza, Umulisa ati “iyo ugiriwe icyizere nk’iki uba uzwiho ubushobozi bityo ubushobozi mfite mfatanyije n’abagenzi bange nzabububyaza umusaruro uzateza igihugu cyacu imbere”. 

Mbere yo guhabwa akazi k’ubusenateri, Umulisa yakoraga umwuga w’ubwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Belge, naho Kagabo akaba yari umwarimu muri Kaminuza ya UNATEK iri mu Ntara y’Iburasirazuba.

Safari Stanley umwe mubasimbuwe yakatiwe n’inteko y’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kimironko igifungo cya burundu y’umwihariko adahari nyuma yo guhunga Igihugu.

Mu byo Safari aregwa harimo gushishikariza abahutu kwica abatutsi mu bwicanyi bwabereye i Cyarwa no muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=287&article=9012

Posté par rwandaises.com