Kizza E. Bishumba
GASABO – Minisitiri Musoni Protais ushinzwe ibikorwa bya Guverenoma wavuze mu izina rya Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, mu gutangiza ikiganiro cy’iminsi ibiri cyahuje inzego za Leta n’inzego z’ibanze ku wa 22 Ukwakira 2009 muri Prime Holdings ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku bijyanye n’iterambere, yasabye ko abantu bagomba kugira ibyo bigomwa kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.
Ibyo birasaba abayobozi gushishikarizwa no kwihuta mu bikorwa by’iterambere,bakabikora barebera hamwe ingamba zatuma abaturage bagira iterambere ryihuse.
Iyi nama iziga ku bibazo bitandukanye ku bukungu hakazaganirwa uburyo bwo kugena imigambi, gukora ubucuruzi no gutanga ibyangombwa, Umurenge Sacco n’ibibazo biri muri Koperative Isuka n’ibipimo mu bucuruzi n’ingamba zafatwa, raporo y’itangwa ry’ubwenegihugu, gahunda y’ihinga ry’igihembwe 2010 A n’ibindi.
Hazaganirwa kandi ku bijyanye no kubungabunga amashyamba harimo kureba imiturire n’imitunganyirize y’imijyi no gushyiraho amakoperative yo gusana imihanda, gushyira amashanyarazi mu byaro no kubaka amasoko y’amazi meza, ikibazo cy’amamashini ya “Hydraform” abumba amatafari yatanzwe mu Turere ariko ngo akaba atameze neza, ibibazo biri mu Mirenge y’icyitegererezo n’ibindi.
Ku miyoborere myiza hazaganirwa ku kubaka ibyumba by’amashuri n’imikoranire hagati ya Minisiteri y’Uburezi n’Uturere, gukumira ubuzerezi mu bana, ubusabirizi n’ubusambanyi no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Hari ukureba imikorere y’ikigega cy’ingwate n’imikoranire yacyo n’Uturere, kureba aho imyiteguro y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye igeze, ibisobanuro ku cyorezo cy’indwara y’ibicurane bya H1N1 n’ibindi.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abaminisitiri, abayobozi b’ibigo bitandukanye, abakuru b’Intara n’Uturere bakazungurana ibitekerezo ku bijyanye n’Ubukungu n’imiyoborere myiza.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=306&article=9933
Posté par rwandaises.com