Ba Guverineri b’Intara na bo bari bitabiriye iyo nama yabereye muri Prime Holdings (Foto / J. Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Ubwo hasozwaga inama y’iminsi ibiri yari iteraniye muri Prime Holdings ku Kimihurura ihuje ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’ubuyobozi bw’ibanze ku wa 23 Ukwakira 2009, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Rosemary Museminali yibanze ku ntambwe u Rwanda rugezeho muri gahunda rwifuje yo kwinjira mu Muryango wa “Commonwealth”.

Madamu Rosemary Museminali yibukije amateka y’uwo muryango avuga ko watangijwe nyuma y’intambara ya mbere y’isi n’ibihugu byahoze bitegekwa n’u Bwongereza ukaba waremejwe n’itegeko ryatowe mu mwaka wa 1931 ari na ryo ryatowe rikuraho ubusumbane mu gaciro hagati y’ibihugu bigize uwo muryango.

Minisitiri yavuze ko amahame remezo ya “Commonwealth” asa n’ayo u Rwanda rwemera ari yo amahoro n’umutekano ku isi nk’ishingiro ry’iterambere ry’ikiremwamuntu, kwishyira ukizana kwa muntu, kwamagana ivangura kuko bibangamira ubuzima bw’iterambere rya muntu. Ngo uwo muryango kandi wakomeje kwaguka uva ku bihugu 7 mu mwaka wa 1949 ubu ukaba ugizwe n’ibihugu 53.

Ikindi kigaragaza akamaro k’uwo muryango wa Commonwealth n’uko ugizwe n’abaturage basaga miliyari 1.8 bakaba bangana na 30 % by’abatuye isi.

Yagize ati “uru ni urugero rufatika rugaragaza uburyo uwo muryango ugenda ugabanya gutsimbarara ku mahame ahubwo ugakurikiza imihindagurikire y’imikorere mu ruhando mpuzamahanga”

Bimwe mu bisabwa mbere yo kwinjira muri uwo muryango harimo kuba igihugu cyubahiriza amahame ya demokarasi n’imiyoborere myiza, kwemera ururimi rw’icyongereza no kurukoresha hamwe no kwemera ko Umwamikazi w’u Bwongereza ari we muyobozi w’uwo muryango.

Minisitiri Museminali kandi yagaragaje aho gahunda igeze yo kwemerera u Rwanda kwinjira muri uwo muryango wa “Commonwealth”, yibutsa ko ibaruwa ya mbere y’u Rwanda isaba kuwinjiramo yanditswe muri Gashyantare 1996 nyuma habaho imishyikirano inyuranye, ariko intambwe ikomeye ikaba yaratewe mu nama ya CHOGM yateraniye i Kampala muri Uganda mu mwaka wa 2007.

Ikindi ni uko mu mwaka wa 2008 Ambasade y’u Rwanda i Londres mu Bwongereza yatangiye ibiganiro n’Ubunyamabanga bwa “Commonwealth” isobanura intambwe u Rwanda rugezeho mu miyoborere myiza.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=307&cat=1

Posté par rwandaises.com