Saifi (ufite umupira) ahanganye na Aniweta (Foto/Interneti)

Peter Kamasa

Algeria 3-1 Rwanda
Zambiya 0-1 Misiri

KIGALI – Ikipe y’Igihugu Amavubi irasabwa gutsinda kukinyuranyo cy’ibitego bibiri ku mukino izakina na Zambiya hano i Kigali, tariki ya 14 Ugushyingo 2009 kugira ngo yizere kubona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Ikipe y’igihugu Amavubi imaze gukina imikino igera kuri 5 mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyizabera muri Afurika y’Epfo n’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola umwaka utaha wa 2010, u Rwanda rumaze gutsinda igitego 1 rukumbi rutsindwa ibitego 8.

Mu mukino wahuje u Rwanda na Algeria kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2009, Algeria yatsinze u Rwanda ibitego 3-1, u Rwanda nirwo rwabanje igitego ku munota wa 20 gitsinzwe na Patrick Mafisango, iki akaba aricyo gitego cya mbere Amavubi atsinze kuva yatangira imikino y’amajonjora. Umukino waje guhindura isura aho mukinnyi Abdelkader Ghezzal yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 22, ku minota 3 yongeweho mu gice cya mbere byatumye ikipe ya Algeria ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nadir Belhadj.

Umukino uri hafi kurangira ku munota wa 98, ku ikosa ryakozwe n’umukinnyi Aboubakar Sadou, ikipe ya Algeria yaje kubona penarite iterwa neza na Karim Ziani n’ubwo umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame ntako atari yagize ngo agarure uyu mupira.

Ukurikije uko amategeko agenga iyi mikino y’amajonjora avuga,  kugira ngo haboneke ikipe iza imbere hazabanza kurebwa amanota ikipe yagize nk’uko bisanzwe.

Mu gihe amakipe azaba anganya amanota hazarebwa ibitego yazigamye. Amakipe akomeje kunganya hazarebwa ikipe yinjije ibitego byinshi.

Kubera iyo mpamvu ukurikije uko amakipe yo mu itsinda C ahagaze, kugira ngo u Rwanda rushobore kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika birasaba ko Amavubi atsinda Zambiya, ariko hakabonekamo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Branko Tucak yatangarije ikinyamakuru le Soir d’Algerie ko asanga hakiri amahirwe ku ikipe ye kuko n’ubusanzwe iyi kipe ye asanga yaragendaga itsindwa mu buryo budasobanutse.

Ku ruhande rwa Algeria ikoza imitwe y’intoki ku itike yo kujya mu gikombe cy’isi, gutsindwa na Misiri mu mukino basigaranye ibitego biri munsi ya 4 birahagije kugira ngo iyi kipe yerekeze mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Ikipe izarangiza ari iya mbere mu itsinda C, izahita ibone itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi mu gihe amakipe atatu azerekeza mu gikombe cy’Afurika nk’uko biteganywa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Urutonde rw’agateganyo mu itsinda C

Amakipe    imikino amanota  ibitego zigamye

1. Algeria       5          13                  7
2. Egypt         5          10                 3
3. Zambia       5           4                 -3
4. Rwanda       5          1                 -7

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=302&article=9746

Posté par rwandaises.com