twaragikemuye-Minisitiri Linda
Eng. Bihire Linda, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (Foto / Arishive)
Jean Ndayisaba

KIGALI – Nyuma y’uko itsinda ryashinzwe isesengura ry’ibibazo byari hagati ya sosiyeti ikora imihanda Strabag na Leta ku bijyanye n’iyubakwa ry’umuhanda Kicukiro-Nyamata-Mayange-Nemba rigeze ku myanzuro ihuriweho n’impande zombi, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Eng. Bihire Linda, yatangarije Izuba Rirashe ku wa 8 Ukwakira 2009 ko ubu nta bibazo bigihari n’ubwo bamwe mu bakoraga muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bagikurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe,Eng. Linda Bihire yakomeje avuga ko mu kibazo cya Leta na Strabag hari hakubiyemo ibibazo bigera kuri 13, iby’ingenzi bikaba byari Strabag itarubatse amazu akoreshwa n’abakora imihanda (chantier d’installation) no kuba yaratinze kurangiza imirimo yari iteganyijwe kuri uwo muhanda mu gihe cyari cyumvikanyweho n’impande zombi.

Minisitiri yahakanye ibivugwa ko iyi dosiye yaba yari irimo ruswa agira ati “nta ruswa yari irimo. Habaye kudakurikirana neza ibyari bikubiye mu masezerano n’izindi nyandiko ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo”.

Ku byavugwaga ko Strabag yaba yarishyuwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.7 kandi itarakoze ibyo bemeranyije mu masezerano, Minisitiri yemeza ko mu bintu birindwi byavugwaga ayo mafaranga azakora, kimwe muri byo kwari ukubaka amazu yagombaga gukoreshwa n’abakora imihanda, ngo ntibyari mu masezerano.

Bityo amafaranga Leta yavugaga ko itazishyura angana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda Leta yayakuye ku yo yagombaga kwishyura Strabag.

Ku nyungu z’ubukererwe na ho byaje kugaragara ko Leta y’u Rwanda ari yo igomba kwishyura bitewe n’uko hari igice cy’amafaranga yagombaga kwishyurwa atarishyuriwe igihe kandi hari inyandiko zibyemeza.

Ikindi ni iteme rya Nyabarongo Strabag yaba yaratinze kumurikira Leta, nyamara biza kugaragara ko inyigo yizwe nabi, bityo Strabaga ifata igihe cyo gutsindagira itaka, ibyo bikaba bitari biteganyijwe mu masezerano yakozwe hagati y’impande zombi.

Aha rero Leta yishyuye inyungu z’ubukererwe zingana n’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 173.

Uhagarariye Strabag mu Rwanda Turang mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni yavuze ko nta kibazo sosiyete ayobora ifitanye na Leta y’u Rwanda n’ikimenyimenyi bakomeje gukorana dore ko kuri uyu wa 07 Ukwakira 2009 hatashywe umuhanda Musanze-Rubavu ufite uburebure bwa kilometero 62 watwaye akayobo ka miliyoni 32 z’amadolari wakozwe na Strabag.

Umuhanda Kigali-Bugesera wateje impagarara kubera amasezerano atandukanye atarubahirijwe,gutangira ubusa ibya Leta n’ibindi ku buryo uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ifite ibikorwa by’imihanda mu nshingano zayo(NINEFRA) Gatwabuyenge Vicent,Uwari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imishinga ya Leta(CEPEX) Katurebe George kugera ubu bari mu buroko kugira ngo basobanure ibitarakozwe uko amasezerano yabiteganyaga.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=300&article=9673

Posté par rwandaises.com