Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda ifatanije n’izindi nzego zishinzwe umutekano yataye muri yombi bamwe mu bakorana na Kayumba Nyamwasa ibikorwa by’iterabwoba ubwo bari mu butumwa mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu kuri uyu wa kabiri, abatawe muri yombi barangajwe imbere na Colonel Norbert Ndererimana uzwi cyane nka Gaheza; babarizwa mu mutwe ukorera ahitwa Rutchuru muri Parike y’Igihugu ya Virunga iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Colonel Ndererimana yafatanywe kandi na Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Asifat Kansime, Emmanuel Higiro uzwi nka Kabasha ndetse na John Mutabaruka.

Nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga, iperereza ryagaragaje ko uyu mutwe ufitanye isano risesuye n’ibikorwa by’iterabwoba bya Kayumba Nyamwasa. Nabo ubwabo bitangiye ubuhamya ko Kayumba na Emmanuel Habyarimana, babinyujije muri Rwanda National Congress(RNC) na Convention National des Republicains(CNR), ari bo babaha amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Abatawe muri yombi bakomeza bavuga ko ihuriro rigari rya Kayumba Nyamwasa ryoherezaga ubufasha mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho ndetse na politiki, biturutse muri Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo batere ubwoba Abanyarwanda ndetse babe bashoza intambara imbere mu gihugu.

Ubwo twageraga ku biro by’ubugenzacyaha bwa Polisi (CID)twaganiriye na Colonel Norbert Ndererimana uzwi ku izina rya Gaheza, yadutangarije ko umutwe wabo witwa FRONADER wakomotse ku mutwe wa RUD Urunana nawo wakomotse kuri kuri FDLR, ufite intego yo gucyura Abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko bwabo, ndetse bagacyura n’Umwani Kigeli V Ndahindurwa.

Gaheza yakomeje avuga ko bari baje mu Rwanda bafite intego yo gushaka inkunga ndetse no gukora ibikorwa byo kubuza igihugu umutekano birimo gutera gerenade hirya no hino mu gihugu ndetse no kurasa imodoko cyane cyane izikoreye amavuta.

Colonel Gaheza, yatanze ubutumwa ku bandi bakiri mu mashyamba abasaba kuva mu icuraburindi kuko u Rwanda rwamaze gutera imbere, yasabye kandi abanyapolitiki kureka ibikorwa byo kubuza igihugu umudendezo ababwira ko kuva yahagera nta kibazo yigeze ahura nacyo.

Aba bantu uko ari batandatu kandi bagaragaje imigambi bari bafite y’ibyo bikorwa by’iterabwoba ndetse n’uburyo bari kuzajya babikora baturutse mu ndiri yabo muri Congo.

Bavuga ko ibikorwa byabo by’iterabwoba byari kuzajya byibanda ahantu hateraniye abantu benshi, ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli, amamodoka atwara essence, abayobozi ndetse n’abahagarariye ibikorwa mpuzamahaganga n’ibihugu byabo mu Rwanda.

Iri tangazo ryavuze ko ibyo bavuze bifite ihuriro rinini n’ibyagaragajwe n’iperereza ryakozwe hanyuma rikaza kwerekana ko Kayumba Nyamwasa afite imikoranire n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’u Rwanda.

Polisi y’Igihugu yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yafashije mu guca intege ibi bikorwa by’iterabwoba. Yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye ndetse ivuga ko hazakorwa ibishoboka byose, abakora ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane abayobozi babo bazashyikirizwa ubutabera.

Foto: Ishimwe Samuel
Shaba Erick Bill

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13835

Posté par rwandaises.com