Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ku munsi w’ejo, yaganiriye n’abaturage ngo harebwe ibyo bagezeho, aha kandi yaboneyeho no kwakira ibibazo by’abaturage.

Muri urwo ruzinduko abaturage b’akarere ka Nyagatare bamugabiye inka 130 kugira ngo azakomeze gahunda ye yo koroza n’abandi baturage batagira agatungo.

Nk’uko tubikesha Orinfor, bimwe mu bibazo abaturage babajije hajemo n’ibijyanye n’amasambu. Abaturage bavuze ko bamburwa amasambu ariko ntibahabwe aho kuhasimbura. Kuri iki cyibazo Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kwita kuri iki cyibazo abaturage bambuwe amasambu bagashumbushwa.

Twababwira ko muri uru ruzinduko kandi azagirana ibiganiro n’abavuga rikijyana b’akarere ka Nyagatare akazanaboneraho gusura akarere ka Gatsibo.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-4648.html

Posté par rwandaises.com