Jenerali James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Foto / Arishive)

Jean Ndayisaba

SUDAN – Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi yatangiye ku wa 18 Ukwakira 2009 muri Sudani ku butumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani, 1st Lt Gen. Muhamed Abdulkader Nasserdin, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe n’abamuherekeje bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, Abdel Rahim Mohammed Hussein n’abayobozi b’Ubuyobozi Bukuru bwa Gisirikari bw’Ingabo muri Sudani.

Mu byo baganiriye harimo uko impande zombi zanoza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko umuvugizi wa RDF, Maj Jill Rutaremara yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 19 Ukwakira 2009, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe, yanashimiwe akazi k’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani.

Yagize ati « uyu munsi Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abo bari kumwe bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Sudani ndetse bakirwa no muri Etat-Major y’ingabo y’icyo gihugu.

Baganiriye uko impande zombi zanoza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Ikindi bashimye akazi k’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani cyane cyane imyitwarire myiza yazo no gukora akazi mu buryo bwa gihanga koko ».

Ku wa 20 Ukwakira 2009 biteganjijwe ko Jenerali James Kabarebe n’abamuherekeje bazatambagizwa ibigo bya gisirikare byo muri Sudani. Ku wa 21 Ukwakira 2009 bazerekeza El-Fasher mu Ntara ya Darfur banasure n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro buhuriweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID).

Nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda azajya gusura Ingabo z’u Rwanda ziri i Khartoum muri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMIS).

Muri uru ruzinduko Jenerali James Kabarere aherekejwe n’abofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barimo Brig. Gen. John Bosco Kazura, Brig. Gen. Jacques Musemakweli, na Lt. Col. Peter Kalimba ushinzwe ibijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=305&article=9891

Posté par rwandaises.com