Mutangana Bosco ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bari hanze y’igihugu (Foto / Arishive)

Kim Kamasa na Florence Muhongerwa

KIGALI – Abacamanza b’Afaransakazi Fabienne Pous na Michèle Ganascia bakora nka ba Visi Perezida ba Serivise ishinzwe gukora amadosiye y’Ubugenzacyaha y’u Rukiko Rwisumbuye rw’u Bufaransa, bari mu Rwanda kuva ku wa Ugushyingo 2009 aho baje gukora iperereza ku madosiye y’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu gihe kingana n’icyumweru bazamara mu Rwanda, aba bacamanza bazakora ubushakashatsi ku madosiye 10 harimo n’iya Kanziga Agatha, umugore wa Habyarimana Yuvenali wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Mutangana Bosco ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bari hanze y’igihugu yavuze ko ari ubwa mbere Abafaransa baje mu Rwanda mu iperereza ry’abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside mu Rwanda, bakaba baje baturutse mu nzego z’ubutabera z’u Bufaransa kugira ngo bamenye neza amakuru yerekeye abo bakurikiranyweho Jenoside bari muri icyo gihugu.

Mutangana atangaza ko ukuza kwabo ari intambwe nziza mu bijyanye no kuzuza inshingano z’ubutabera kuko ari ubwa mbere kuva Jenoside yaba inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zigeze mu Rwanda ku kibazo cy’Abanyarwanda bakurikiranyweho Jenoside baba muri icyo gihugu ubundi bakunze guhabwa uburenganzira nk’ubwa’abandi bose badafite icyo bakekwaho. Ngo ibyo kandi bitanga icyizere kuko bazajyana amakuru nyayo y’aho ibyaha byakorewe.

Abo Bafaransakazi bazakorera akazi kabo mu Biro by’Ubushinjacyaha Bukuru mu ishami rishinzwe gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yibasiye abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ikindi Mutangana yibukije ni uko u Rwanda rwohereje mu Bufaransa inzadiko 10 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside, ngo ariko izimaze guhabwa agaciro akaba ari 5 gusa.

N’ubwo Mutangana atagaragaje amazina y’abakekwaho Jenoside bazakorwaho ubushakashatsi kugira ngo bitica ibimenyetso, igihugu cy’u Bufaransa kivugwaho kuba ari indiri y’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda cyane abari bagize ‘AKAZU’ kari kiganjemo abo mu muryango w’uwari Perezida icyo gihe Yuvenali Habyarimana.

Abakekwaho Jenoside bazwi bari mu gihugu cy’u Bufaransa barimo Agatha Habyarimana wari umugore wa Perezida Habyarimana, Lt Koloneli Bivugwabagabo wahoze ayobora ingabo mu majyaruguru bivugwa ko yakanguriye akanahagararira ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi, Isaac Kamali kugeza ubu ufite n’ubwenegihugu bw’Abafaransa, Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe w’Intara ya Gikongoro, Claver Kamana wahoze ari umucuruzi akanaba umwe mu batangije radiyo rutwitsi ya RTLM hamwe na Wenceslas Munyeshyaka wahoze ari umupadiri akaba yarafatanyije na Koloneli Tharcisse Renzaho wahoze ari Perefe w’Intara ya Kigali mu kangurira abahutu kumara abatutsi.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=320&article=10628

Posté par rwandaises.com