Polisi y’ igihugu yataye muri yombi abagabo babiri bacyekwaho kwiba imodoka yambaye numero zo mu Rwanda bakayijyana mu gihugu cy’ u Burundi.

Nk’uko New times ibivuga, Mazone Nsengimana na Jean de Dieu Rurangwa, ku munsi w’ ejo bafashwe na polisi mpuzamahanga(Interpol) mu gihugu cy’u Burundi ibafatanye imodoka yibwe ya Zebras Tours.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Prado Land cruiser ifite No. RAB 279H, yari yatangajwe ko yibwe ku wa kane w’icyumweru gishize nyuma y’aho aba bagabo bayikodesheje n’ iyi kompanyi ikorera mu Rwanda.

Aba bagabo 2 bacumbikiwe kuri station ya Polisi i Remera, bivugwa ko bari biyise abashoramari bashaka gukora imishinga mito yinjiza amafaranga azajya afasha impfubyi n’abapfakazi.

Regis Kabanda, umuyobozi wa Zebras Tours yatangarije The newtimes ko yahamagawe na Highland Hotel iri i Gacuriro aho Nsengimana yari acumbitse bamubwira ko hari umushoramari ushaka imodoka ikodeshwa.

Kabanda avuga ko yabonanye na Nsengimana kuri Highland Hotel bemeranwa ko azajya yishyura amadorari y’abanyamerika 100 ku munsi.

Kabanda avuga ko Nsengiyumva yishyuye umunsi umwe maze bemeranwa ko andi azayishyura ku munsi ukurikiraho ariko ntiyabyubahiriza.

Iyi modoka yagombaga gukodeshwa ibyumweru bibiri. Kabanda yakomeje avuga ko ku munsi wakurikiyeho yategereje Nsengiyumva kuri Serena Hotel aho bari bumvikanye guhurira ngo basinye amasezerano ariko ntiyaza ndetse na telephone ngo ikaba yari izimije.

Rurangwa usanzwe uzwi nk’ umushoferi utwara imodoka zakodeshejwe yabwiye Polisi ko yarangiwe Nsengimana n’imwe mu nshuti ze kugirango amutware muri bizinesi ze.

Rurangwa yisobanuye avuga ko atari azi Nsengiyumva kandi ko yari yahawe akazi k’ igihe gito atari azi uko gahunda iteye.

Rurangwa avuga ko yamenyesheje inshuti ye ikorana na Zebras Tours ayimenyesha ko imodoka yari atwaye yibwe. Yavuze ko yabimenye ageze i Burundi yumvise Nsengiyumva avugana igiciro n’ abantu bari ku muhanda i Bujumbura.

Rurangwa yakomeje avuga ko Nsengiyumva yashakaga miliyoni 30 ariko bakamuha amafaranga make kuri. Ni bwo Nsengiyumva ngo yafashe icyemezo cyo kujyana iyi modoka muri Tanzaniya aho yari yabonye umuguzi.

Nsengiyumva kandi ngo yagiye atishyuye hoteli yari acumbitsemo amafaranga angana na amadorari y’abanyamerika 240 y’ amajoro 2 yarayemo.

Umuvugizi wa Polisi, Eric Kayiranga wemeje ko aba bagabo bafashwe, yatangaje ko abantu bakwiye kwitonda kuko hari abantu benshi bakomeje kwiyita abashoramari kandi ari abatekamutwe.

(Photo ;J. Mbanda)

Par Karuyonga Shema Jean Luchttp://www.igihe.com/news-7-11-1635.html

Posté par rwandaises.com