Mu gihugu cya Canada Nyuma yo kubaranisha Désiré Munyaneza akanakatirwa igihano cya burundu ubu ngo polisi ya Ontario mu gace k’Amajyaruguru ya Canada yahagaritse Jacques Mungwarere, ugomba kugezwa imbere y’ubutabera. Na we akurikiranweho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mungwarere wahoze ari umwarimu ku Ishuri Ryisumbuye rya ESPANA arashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorerewe abatutsi ahantu hatandukanye muri mata 1994. Aho aregwa kuba yarageze mu bwicanyi ni nko mu bitaro bya Mugonero, i Murambi mu rusengero rw’aba abadivantisiti, muri kiliziya i Gitwe ndetse no mu bitaro bya Bisesero.

Mbere yo guhagarika uyu Jaques Mungwarere hakaba harabanje gukorwa iperereza n’ikusanyamakuru byasabye ingendo 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda no muri Kanada. Uyu mugabo ngo agomba guhingutswa imbere y’urukiko bitarenze ku wa 4 tariki 12 Ugushyingo uyu mwaka wa 2009.

Igihugu cya Canada kikaba gifite byemewe n’amategeko ububasha bwo gufata, gufunga ndetse no kuburanisha uwo ari we wese ku butaka bwacyo waba akurikiranyweho ibyaha by’intambara, Jenoside cyangwa ibindi byaha byose bifitanye isano n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu aho yaba yarabikoreye hose ku isi.

Moses T.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-1350.html

Posté par rwandaises.com