Perezida Paul Kagame ashyikiriza umwe mu baganga babaga impamyabushobozi (Foto – Village Urugwiro)
Jean Ndayisaba

KIGALI – Mu Rwanda by’umwihariko no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’amajyepfo by’umwihariko, hari abaganga bake cyane baze ibyo kubaga. Ibyo bikaba biterwa, nk’uko Perezida Kagame yabitangarije muri Hoteli Serena i Kigali, ku wa 2 Ukuboza 2009, n’uko abaganga n’izindi mpuguke bajya gushaka amaramuko mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi, kuba ari akazi kavunanye, no kuba abaganga bato batitabira kujya muri uyu mwuga.

Perezida Kagame ibyo yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ngarukamwaka y’abaganga babaga baturuka mu bihugu 9 byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo byibumbiye muri Cosecsa (College of Surgeons of East, Central and Southern Africa), ubwo bari bamaze kumugira Umuyobozi w’Icyubahiro w’uyu muryango, ndetse akambika n’abaganga 9, barimo Umunyarwanda 1 mu baganga 36 babonye impamyabumenyi zitanzwe ubwa mbere n’ishuri rihugura abaganga bashinzwe kubaga.

Nk’uko Perezida Kagame yakomeje abivuga, hakenewe ishoramari rihuriweho na Leta n’abikorera kugira ngo iki kibazo cy’abaganga bake bafite ubumenyi mu byo kubaga biyongere mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’ubuzima muri rusange.

Perezida Kagame yagize ati “Leta ifite inshingano 2 z’ingenzi : Gushaka amikoro ahagije ashyirwa mu buvuzi by’umwihariko ndetse no gukorana n’imiryango nka Cosesca kugira ngo hajyeho ibigo bitanga ubumenyi bufite ireme mu byo kubaga muri aka karere”.

Perezida Kagame yijeje abaganga babaga inkunga ye ku giti cye ndetse n’iya Leta agira ati “mukoresha ubwenge bwanyu n’ibiganza byanyu mu kugarurira benshi ubuzima. Mbijeje inkunga ya Leta y’u Rwanda ndetse n’iyanjye ku giti cyanjye”.

Dr Emmanuel Kayibanda ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga bashinzwe ibyo kubaga mu Rwanda akaba anakuriye abaganga bashinzwe kubaga mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal, yatangarije ikinyamakuru izuba Rirashe ko bimwe mu bibazo abaganga babaga bahura na byo mu Rwanda harimo umubare muke wabo no kuba bakora ubutaruhuka kandi abenshi bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko.

Dr Kayibanda yagize ati “mu Rwanda abaganga bahari bashinzwe kubaga ni 16 b’Abanyarwanda n’abandi 8 b’abanyamahanga. Muri abo 16, abarenga 10 barengeje imyaka 50”

Iyi nama y’abaganga bashinzwe kubaga ibera i Kigali kuva ku wa 2 – 4 Ukuboza 2009, ihuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 ya Cosecsa, yatangijwe mu mwaka wa 1999, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu Kuboza 2008.

Bihuriranye kandi n’isabukuru y’imyaka 60 y’Ishyirahamwe ry’abaganga bashinzwe kubaga bo muri Afurika y’Iburasuirazuba (ASEA), ari na ryo ryabyaye Cosecsa, na ryo u Rwanda rukaba rwararyinjiyemo muri Mata 2007.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=324&article=10828

Posté par rwandaises.com