Sayinzoga ati” muri aba harimo n’abavuga ko bavukiyeyo kandi baravuye mu Rwanda n’amazina y’ababyeyi babo tuyafite”. Sayinzoga Jean yerekanye ko ibi ari bibi cyane kubera ko mu gihe abandi bana mu gihugu bahawe amahirwe yo kwigira ubusa imyaka 9 ibanza, abandi bo bararaguza mu mashyamba. Ikindi ngo bakura batanafite ubunyangamugayo n’ubupfura busanzwe buranga umunyarwanda. Sayinzoga yarangije abasaba kubana neza n’abo bazasanga mu midugudu no kurwanya umuco w’ubwicanyi n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Igikorwa cyo gucyura abo banyarwanda cyatangiye mu 2001. Kuva ubwo hamaze gusezererwa ibyiciro 35. Abenshi batangiye kuza nyuma y’aho habereye igikorwa cyo kubahiga mu mashyamba ya RDC Leta y’u Rwanda yafatanyijemo na Kongo(yiswe Umoja wetu yabaye muri Mata 2009) ndetse n’ikindi gikorwa cyiswe operation kimya ya mbere na Kimya ya kabiri. Nyuma y’aho benshi muri bo babonye ko ntaho bari ndetse bikubitiraho n’ifatwa ry’umuyobozi wa FDLR, Ignace Murwanashyaka wabaga mu Budage bituma barushaho gutahuka mu gihugu cyabo. http://www.igihe.com/news-7-11-2216.html Posté par rwandanews.be
|