I Mutobo mu Karere ka Musanze habaye umuhango wo guha impamyabumenyi no gusezerera abahoze mu mitwe yitwara gisirikari muri Congo igamije guhungabanya umutekano w’igihugu, muri uwo muhango Sayinzoga Jean ukuriye komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza ingabo m’ubuzima busanzwe yerekanye abana 12 bavuye mu Rwanda bakajya muri Kongo kubeshya MONUC ko bashaka gutaha bagamije kwibonera imfashanyo, ibi byabaye mu cyumweru gishize nkuko tubikesha Orinfor.

Sayinzoga ati” muri aba harimo n’abavuga ko bavukiyeyo kandi baravuye mu Rwanda n’amazina y’ababyeyi babo tuyafite”. Sayinzoga Jean yerekanye ko ibi ari bibi cyane kubera ko mu gihe abandi bana mu gihugu bahawe amahirwe yo kwigira ubusa imyaka 9 ibanza, abandi bo bararaguza mu mashyamba.

Ikindi ngo bakura batanafite ubunyangamugayo n’ubupfura busanzwe buranga umunyarwanda. Sayinzoga yarangije abasaba kubana neza n’abo bazasanga mu midugudu no kurwanya umuco w’ubwicanyi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igikorwa cyo gucyura abo banyarwanda cyatangiye mu 2001. Kuva ubwo hamaze gusezererwa ibyiciro 35. Abenshi batangiye kuza nyuma y’aho habereye igikorwa cyo kubahiga mu mashyamba ya RDC Leta y’u Rwanda yafatanyijemo na Kongo(yiswe Umoja wetu yabaye muri Mata 2009) ndetse n’ikindi gikorwa cyiswe operation kimya ya mbere na Kimya ya kabiri.

Nyuma y’aho benshi muri bo babonye ko ntaho bari ndetse bikubitiraho n’ifatwa ry’umuyobozi wa FDLR, Ignace Murwanashyaka wabaga mu Budage bituma barushaho gutahuka mu gihugu cyabo.

Foto: Orinfor

Muhirwa Olivier

 http://www.igihe.com/news-7-11-2216.html

Posté par rwandanews.be