Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Lt. Gen Charles Kayonga mu Ishuri rya Gisirikari rya Gako

Florence Muhongerwa

KIGALI – Mu Ishuri rya Gisirikari riri i Gako mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa 14 Ukuboza 2009 habereye igikorwa cyo kumurikira Ingabo z’u Rwanda ibikorwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Buholandi byateyemo inkunga u Rwanda.

Iyo nkunga igizwe n’ibintu binyuranye birimo imodoka nini 10 za gisirikari, ibikoni byo gutekeramo, amazu y’uburiro, inzu yo kwigiramo no gukoreramo ikoranabuhanga (computer lab) n’ibindi.

Ibyo byose byakozwe mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga igisirikari cy’u Rwanda mu bikorwa cyiyemeje byo kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino ku isi, Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba zibifashamo u Rwanda.

Ibyo bikorwa byo mu Ishuri rya Gisirikari rya Gako byari byatewe inkunga na gahunda y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishami ryitwa Acota (African Contingency Operation Traning of Assistance).

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Stuart Symington, wari muri uwo muhango yavuze ko amafaranga igihugu ahagarariye cyatanze muri icyo gikorwa ari menshi ariko ntiyatangaza umubare wayo.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Liyetona Jenerali Charles Kayonga, yatangaje ko icyo gikorwa ari icyo kwishimirwa kuko iryo shuri ryaguwe, ubu rikaba ryakira abasirikari 800. Ishuri ryongerewe inyubako ibyo bikazatuma abasirikari barushaho kwisanzura mu kigo kandi bari ahantu haberanye n’igihe hari n’isuku ihagije.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=329&article=11082

Posté par rwandaises.com