Perezida Paul Kagame agira ibyo asobanuza Minisitiri w’Uburezi Charles Muligande mu gikorwa cyo gusura abarimu bakosora ibizamini (Foto- Village Urugwiro)

Kizza E. Bishumba

KICUKIRO – Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 14 Ukuboza 2009 ubwo yasuraga abarimu bari mu ishuri rya “Kagarama Senior Secondary School” mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’ay’icyiciro rusange, yibukije ko inshingano z’ibanze z’umwarimu ari ugutanga ubumenyi no kwigisha umuco.

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kuri abo barimu yagize ati “barimu, ntimuri abarimu gusa, ahubwo muri n’ababyeyi batanga ubumenyi ndetse mukigisha n’umuco, bituma abo mwigisha bakura bimenya ubwabo, bakamenya imiryango yabo ndetse bakamenya n’igihugu muri rusange”. Ngo ariko ibyo bishoboka iyo n’umwarimu ubwe ahora yiyungura ubumenyi, akajyana n’igihe.

Abarimu kandi bibukijwe na Perezida Kagame ko kugira ngo umuntu yumve neza icyo umwigisha ari uko akikubonamo agira ati “ntiwakwigisha abantu kugira imyifatire myiza wowe itakugaragaraho, ntiwabwira abantu kuba abanyakuri utakwigiramo, ntabwo wakwigisha wasinze ngo wigishe ko inzoga ari mbi”

Perezida yavuze ko hari abitwaza ibibazo biriho nk’imishahara mito, gahunda ya “One Laptop per Teacher” n’ibindi bagakora amakosa agira ati “ibyo ntibyakabaye urwitwazo, ahubwo abantu bakwiye gufatanya bakareba uburyo ibyo bibazo byakemuka, bityo ikibuze ntikibe cyadindiza ibikorwa bisanzwe”.

Kagame yishimiye kandi ibikorwa by’indashyikirwa Inama Nkuru y’Igihugu y’Ibizamini yagezeho kuva yashyirwaho mu mwaka wa 1997, abasaba gukomeza umurego muri ibyo ibikorwa kandi asaba ko byahoraho cyane cyane hagaragaramo ibishyashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Ibizamini, Rutayisire John, yavuze ko iyo nama yashyizweho hagamijwe guha amahirwe amwe abana b’Abanyarwanda kandi ibikorwa byose byongerwamo ikoranabuhanga. Yongeyeho ati “byose tubikesha Perezida Paul Kagame”.

Mu bibazo byagarutsweho n’abarimu batandukanye harimo kuba bahembwa umushahara muke, aha Minisitiri w’Imari Rwagombwa John akaba yarasobanuye ko ikibazo cy’imishahara gikomeje gukemurirwa ku rwego rwa Minisiteri ayobora ndetse ko kizabonerwa umuti mu minsi itari iya kure.

Ikindi kibazo abarimu bagaragaje ni uko bifuza gukomeza amashuri mu byiciro bikuriye ibyo barangijemo ariko ntibiborohere, aha Minisitiri w’Uburezi Charles Muligande akaba yarasobanuye ko kubona burusi bigira ibigenderwaho bityo abatabyujuje ntibazibone.

Abo barimu bari mu gikorwa cyo gukosora aho ku Kicukiro ni 2.163 barimo abakosozi 1.617 n’abagenzuzi 546. Ibigo birimo gukorerwamo ikosorwa ry’ibizamini mu Rwanda ni Iseminari Nto ya Ndera, Apred Ndera, Riviera High School, St. Joseph Kabgayi, Kagarama Senior Secondary School na Fawe Girls School.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=329&article=11079

Posté par rwandaises.com