imageAbadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ku munsi w’ejo bemeje imyambarire bazajya bambara, Ibi bikaba byaravuye mu myanzuro y’inama idasanzwe ya commission ishinzwe imyitwarire y’abadepite mu nteko.

Nkuko bitanganzwa n’umukuru w’iyo commission Honorable Aimable Nibishaka , yatangaje ko bamwe mu badepite batatangajwe amazina bambara imyambaro idahwitse mu manama amwe n’amwe, ibi tukaba tubikesha The Newtimes.

Mu byavuye muri iyi nama hemejwe ko imyambarire izasubirwamo. Banize ku kibazo cy’abatitabira amanama n’abakererwa imirimo y’inteko ishinga amategeko , ibi bikaba byarateje impaka hagati mu nteko kugeza aho umukuru w’inteko Ishingamategeko Rose Mukatanbana asabiye gutuza maze inteko igakomeza imirimo yayo.

Depite Aimable Nibishaka agira icyo atangariza inteko

Imwe mu myanzuro yemejwe ni uko umudepite uzajya usiba inshuro eshanu azajya ahagarikwa ku mirimo ye mu nteko Ishinga amategeko.

Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo,umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangarije abanyamakuru ko byari bikwiye ko hafatwa ingamba zihamye kuri ibi kibazo by’imyambarire n’abasiba amanama kuko byari bimaze kuba ingorabahizi. Akaba yarasoje avuga ko buri wese azi ko kwambara neza ari inshingano za buri wese.

Foto: The Newtimes
Joe D’Alembert

 

 http://www.humanite.fr/2009-12-17_Cultures_La-guerre-des-pions

Posté par rwandaises.com