image
Imirambo y’abasirikare batanu b’u Rwanda babungabungaga amahoro mu gice cy’amajyaruguru ya Darfour yageze ku kibuga k’indege I Kanombe kuri iki cyumweru mu ma saha ya nyuma ya saa sita. Umuhango wo kwakira iyo mirambo ukaba wari witabiriwe n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’imiryango ya ba nyakwigendera.

Aba basirikare bitabye Imana ni Jea Damascene Hakizimana, Yves Mutijima, Francois Sindayigaya, Felicien Rugamba na Dominique Nteziyaremye, bose bakaba bari bamwe mu bagize umutwe w’ingabo z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe kubungabunga amahoro I Darfour (UNAMID).

Aganira n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege nyuma yo kuhagera kw’imirambo, Col. Albert Murasira ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri RDF yatangaje ko iperereza ryo kumenya icyateye izi mpfu rigikomeza, ndetse anatangaza ko batatu bacyekwa bamaze gufatwa ubu bakaba bari guhatwa ibibibazo, gusa ntacyo yatangaje kubirebana n’igihe raporo kuri ubu bwicanyi izagira ahagaragara.

Nkuko The Newtimes ibitangaza, babiri mu basirikare bishwe baguye ahitwa Shangel Tobaya mu gace ka Darfour gacungwa na Leta mu gihe abandi batatu bo biciwe ahitwa Saraf Omra aho bari mu gikorwa cyo gufasha gutanga amazi mu baturage, ababishe bikaba bivugwa ko bari bambaye imyenda yo mu muco wabo bayirengejeho imbunda.

Imiryango ya buri umwe mubasirikare bishwe izahabwa amadolari ibihumbi 100 (hafi miliyoni 56 Frw), nkuko amategeko ya UNAMID abiteganya.

image
Abasirikare baherekeje imirambo ya bagenzi babo ku kibuga cy’indege i Kanombe

Kuri ubu imirambo ya bariya basirikare batanu yajyanwe mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.

Ingabo z’u Rwanda zigiye kumara imyaka itandatu zibungabunga amahoro I Darfour aho zifite abasirikare barenga 3500 bakorera muri UNAMID cyangwa UNMIS.

Foto: The Newtimes

http://www.igihe.com/news-7-11-2082.html
MURINDABIGWI Meilleur

Posté par rwandaises.com