Miss France 2000 Sonia Rolland uri kugirira uruzinduko mu Rwanda muri iyi minsi, amaze kugaragaza ko atajya apfana ijambo habe na mba. Nyuma yo kujora ibyuma by’amajwi byavugaga nabi mu birori byo gutora Miss Rwanda 2009, ubwo umwe mubahataniraga uwo mwanya yamubazaga icyo Miss France na Miss Rwanda abona ibyo birori bitandukaniyeho. Sonia noneho yatangaje ko ikamba ryambitswe Miss Rwanda 2009 kuri we abona rigayitse.

Ibyo Sonia Rolland Uwitonze yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 20 ukuboza, akaba yasubizaga ikibazo yari abajijwe cyo kugira icyo avuga kuri Miss Rwanda 2009, irushanwa yari yabayemo umwe muba judges/juges, yagize ati: “ni ibintu bitumvikana ukuntu ikamba rya Miss w’igihugu cyacu rigirwa oranje aho kuba nibura rigizwe n’amabara y’ibendera ryacyo, mu by’ukuri biriya ni ibintu nsanga bisebye (ridicule) cyane rwose…”

Miss Rwanda 2009 yatewe inkunga ndetse inategurwa ahanini n’imwe mu masosiyete y’itumanaho yo mu Rwanda, Rwandatel, iyi ikaba irangwa ubusanzwe n’ibara rya oranje mu birango byayo, ari naho hashobora kuba haraturutse guhitamo kwambika ikamba rya oranje Miss Rwanda 2009.

Twanababwira kandi ko ikirango cya Miss Rwanda nacyo kigizwe n’ibara rya oranje. Kubwa Sonia Rolland ibi byose byagakwiye kuba bigizwe n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Umuntu agendeye ku byatangajwe na Sonia Rolland yakwibaza niba no mu myaka itaha ibirango ndetse n’amakamba byo mu birori bya Miss Rwanda bizajya biba bifite ibara ryiganje mu birango by’umuterankunga mukuru wabyo.

image

Sonia Rolland ari kumwe na Miss Rwanda 2009 n’ibisonga bye bibiri

Sonia Rolland yanatangaje ko abona Miss Rwanda 2009, Grace Bahati, afite ibyangombwa byose byo kuba yahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga kandi akanabyitwaramo neza, yavuze ko hari benshi batemeranyije n’icyemezo cya Jury ariko ngo bo batoye bareba umukobwa ufite ibyangombwa bisabwa mu marushanwa mpuzamahanga nka Miss Monde.

Foto: Parfait K, igihe.com
MURINDABIGWI Meilleur 

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2081.html

Posté par rwandaises.com