Minisitiri Louise Mushikiwabo (Foto / Arishive)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Nyuma y’uko byemejwe ku mugaragaro ko u Rwanda rwinjijwe mu muryango uhuza ibihubu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth (CHOGM)  nk’umunyamuryango wayo wa 54, hari byinshi ruzabyungukiramo.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga kuri raporo yashyizwe ahagaragara na “Commonwealth Human Rights Initiative : CHRI” yari yasohotse ivuga ko u Rwanda rutujuje ibisabwa ngo rube rwakwinjira muri Commonwealth, yatangarije abanyamakuru ko bene ziriya raporo ziba zakozwe n’abantu badafite amakuru ahagije ku Rwanda.

Yagize ati “Abanyarwanda ntibakwiye gukangwa na bene izi raporo. Bagomba kujya bashishoza. Izi raporo si Bibiliya”.

Nk’uko Rosemary Museminari, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yabitangarije abanyamakuru ku wa 29 Ugushyingo 2009, icyashingiweho mu kwemerera u Rwanda kwinjira muri Commonwealth ni uko hashimwe ibyo rwakoze mu myaka 15 ishize harimo kurwubaka mu nzego zitandukanye ndetse no kuzahura ubuzima bw’abenegihugu.

Minisitiri Museminali yagize ati “basanze u Rwanda rukora neza n’ubwo hari ibigomba gushyirwamo imbaraga. Ibi babishingiye ku byo u Rwanda rwabashije gukora muri iyi myaka 15 ishize”.

Mu byatumye u Rwanda rusaba kwinjira muri Commonwealth harimo ko rwifuza kugira uruhare n’inyungu mu bijyanye n’amahoro n’uburumbuke bw’akarere rurimo by’umwihariko no ku isi yose muri rusange.

Minisitiri Museminari yahishuye ko Commonwealth nk’umuryango uhuje abaturage barenga miliyari 2, ni ukuvuga 1/3 cy’abatuye isi, zimwe mu nyungu abaturarwanda bazakuramo harimo izijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, politiki, ikoranabuhanga mu bice bitandukanye nko mu buhinzi n’ubworozi, ubumenyi, uburezi n’ibindi.

U Rwanda rukaba rubashije kwinjira muri Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rubisabye kuko rwasabye bwa mbere kuwinjiramo mu mwaka wa 1996. Aya mateka akaba ahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 ya Commonwealth ivuguruye

 

.http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=323&article=10784

Posté par rwandaises.com