Umunyamabanga Mukuru w’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa Claude Guéant, waje mu gikorwa cyo gushakira hamwe n’u Rwanda uburyo umubano hagati y’ibihugu byombi wakongera gusubukurwa(Foto / Village Urugwiro)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Nyuma y’imyaka igera kuri itatu u Rwanda n’u Bufaransa bisubitse umubano ushingiye kuri za Ambasade ku wa 24 Ugushyingo 2006, ku cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2009, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, biyemeje kongera kubyutsa umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’amasaha make u Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza cyangwa byakoronijwe n’u Bwongereza.

Nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda, ibi byaturutse ku butumwa Perezida Sarkozy yoherereje Perezida Kagame ku wa 29 Ugushyingo 2009, buzanywe n’intumwa ziyobowe na Claude Guéant, Umunyamabanga Mukuru mu Biro bya Perezida Sarkozy.

Claude Guéant yatangarije Abanyamakuru ko kuva Perezida Sarkozy yatorwa Leta ye yakoze ibishoboka byose kugira ngo yongere igirane umubano mwiza n’u Rwanda. Yagize ati “u Rwanda ni igihugu gifite imiyoborere y’intangarugero muri Afurika ndetse kihuta mu iterambere. Igihe kirageze ko dufatanya n’u Rwanda mu nyungu z’ibihugu byombi”

Kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi bikurikiye uguhura kw’Abaperezida bombi, uw’u Rwanda n’uw’u Bufaransa. Bwa mbere bahuriye i Lisbon mu gihugu cya Portugal mu Kuboza 2007, bongera guhurira i New York muri Nzeli 2008.

Na none kandi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, na we akaba yari yaraje mu Rwanda muri Mutarama 2008 mu rwego rwo kureba uko umubano hagati y’ibihugu byombi wabyutswa.

Nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Rosemary Museminali yabitangarije abanyamakuru, ngo hari n’ibiganiro byinshi hagati y’intumwa z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa byagiye biba mu ibanga bigamije kureba uko bagira aho bahurira ku bibazo ibihugu byombi bitavugagaho rumwe.

Minisitiri Museminali yongeyeho ati “ibi bije bisoza ibiganiro byinshi byabaye ku nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. Uyu munsi Perezida Kagame na Perezida Sarkozy baganiriye kuri telefoni bemeranya guhita batangiza uburyo bw’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi harimo no kubyutsa umubano ushingiye kuri za Ambasade”

Museminali yongeyeho ko iyi ari inzira yo gukomeza kuganiriramo ibibazo bitumvikanwaho n’ibihugu byombi ati “ntabwo ibibazo byose bikemutse. Icyakozwe ni ugufungura inzira yo kuganiriramo ibibazo”.

Muri ibi bibazo harimo manda zakozwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière, abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakidegembya mu Bufaransa batarashyikirizwa ubutabera na raporo yakozwe n’u Rwanda ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=323&article=10783

Posté par rwandaises.com