Kuri icyi cyumweru Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yaganiriye n’abanyamakuru ba radio Contact fm, agira icyo atangaza ku ivugururwa rya guverinoma aherutse gutangaza. Muri icyo kiganiro kandi yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa tutibagiwe n’iyinjira ry’u Rwanda muri Commonwealth.

Ivugururwa rya Guverinoma

Umukuru w’igihugu yatangaje ko ivugurwa rya Guverinoma rihoraho ryahozeho kandi rizahoraho, hagamijwe kugira ngo hatangwe umusaruro mwiza ukenewe. Yakomeje atangaza ko iyo uyoboye abantu, ugenda ubasuzuma, ukareba aho bashoboye, aho bakora neza kurusha ahandi n’ibindi byinshi. Ikigamijwe muri byose ni ukubona umusaruro mwiza.

Akaba ntacyo yatangaje ku ba Minisitiri batagaragaye muri guverinoma nshya. Icyo yatangaje ni uko hari igihe biba byiza iyo abantu bahinduriwe imirimo kuko ari ho baba bakora neza kurushaho.

Common wealth n’Ubufaransa

Umuyobozi w’Igihugu yatangaje ko iyinjira ry’u Rwanda muri commonwealth bifitiye u Rwanda inyungu nyinshi, muri zo harimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ibijyanye n’uburezi ndetse n’imyadagaduro.
Umukuru w’igihugu yakomeje atangaza ko iyinjira muri commonwealth ntaho rihuriye n’isubukurwa ry’umubano w’u Rwanda n’U Bufaransa kuko ari urugendo rwafashe imyaka icumi.

Yakomeje atangaza ko ubuyobozi buriho ubu bw’igihugu cy’U Bufaransa bwumvikana ugereranyije n’ubuyobozi bwahozeho, bwanagize uruhare muri jenoside y’abatutsi yo muri Mata 1994.

Amatora ya 2010

Kubijyanye n’amatora yo muri 2010, Umukuru w’Igihugu ntiyatangaje ku mugaragaro niba aziyamamaza cyangwa se niba ataziyamamaza. Yatangaje ko icyemezo kiri mu maboko y’ishyaka abarizwamo ari ryo FPR.

Emile MUREKEZI

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1836.html

Posté par rwandanews.be