Kim Kamasa
GASABO – Ku nshuro yayo ya munani Inama nkuru y’umuryango FPR inkotanyi yateraniye kuri stade amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Ukuboza 2009, iyoborwa na Perezida Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’uyu muryango.
Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango mu nzego zitandukanye bagera kuri 2400 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho n’uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, gushyiraho gahunda igomba gukurikizwa ikanagenderwaho mu myaka ibiri iri imbere, ndetse no gutora abagize komite nyobozi y’uyu muryango bagomba kuwuyobora mu gihe cy’imyaka ine.
Imyanya yagomba gutorerwa abayobozi, ni umwanya wa perezida w’Umuryango waje kwegukanwa na Paul Kagame wari usanzwe anawuyobora, akaba yaratowe ku majwi 2365 ku bantu 2371 bitabiriye amatora mu gihe Abdul Karim Harelimana bari bahanganye kuri uwo mwanya yabonye amajwi abiri yose.
Muri iki gikorwa kandi hatowe ba komiseri b’Umuryango barimo Harelimana Abdul Karimu, Tito Rutaremara, Aloyisia Inyumba, Charles Muligande, Karangwa Chrisologue, Domitila Mukantaganzwa, Kayitesi Zainabu, Musoni James, Mugesera Antoine, Sorina Nyirahabimana, Kanzayire Berbadette na Karemera Joseph. Bakaziyongeraho abandi 5 bazashyirwaho na komite nyobozi.
Mu ijambo atangiza iyi nama, Perezida Paul Kagame akaba na Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi yashimye ibimaze kugerwaho n’Umuryango ayobora muri rusange, ndetse ashimira n’amashyaka yemewe akorera mu Rwanda asanzwe akoranira hafi n’ishyaka FPR Inkotanyi ayobora.
Mu byo yavuze byagezweho n’Umuryango harimo Umutekano, Ububanye n’amahanga, ubukungu, imibereho myiza n’ibindi.
Yibukije abavuga ko ntacyo u Rwanda rwagezeho ko bakwiye gutandukanya politiki y’umukino na politiki nyayo agaragaza ko izi politiki zombi zitandukanywa n’ibikorwa kuko politiki nyayo ishyira mu bikorwa mu gihe idafite akamaro ihora gusa mu magambo.
Perezida Paul Kagame yibukije ko politiki y’umuryango FPR Inkotanyi imaze gusubiza Abanyarwanda agaciro ndetse anibutsa ko ubu umugabane uwo ariwo wose wajyamo ku isi usanga u Rwanda ruzwi kandi ruzwi neza.
Yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko uyu muryango ugomba kuba intangarugero muri byose, ndetse abonera kunenga abanyamuryango bitwara bihabanye n’amahame y’umuryango ahanini banyereza umutungo w’umuryango n’Abanyarwanda, “FPR yaje gukora ibitandukanye n’ibyo abo twasimbuye bakoraga, ni yo mpamvu ababikora batagomba kujenjekerwa”.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’andi mashyaka yemewe mu Rwanda barimo Biruta Vicent usanzwe ayobora ishyaka PSD, Mitali Protais wa PL, Rwigema Gonzag wa UDPR, Musa Fazil uyobora ishyaka PDI, Mukabaranga Agnes wa PPC, Rucibigango Jean Baptiste wa PSR, Kanyange Phoibe wa PSP bakiyongeraho Makuza Bernard Minisitiri w’Intebe ndetse na Mukantabana Rose uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Aba bayobozi bose batangarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi uburyo bishimira gukorana nabo kubera intego zabo bazishyira mu bikorwa ndetse bakaba batanakorera mu bwiru.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=328&article=11078
Posté par rwandaises.com