Jerome Rwasa
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza ku wa 11 Mutarama 2010 ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe ku ya 9 Kanama 2010 yatangaje ko kugeza ubu abazahatanira uwo mwanya batari bamenyakana.
Munyaneza Charles yabwiye Izuba Rirashe ko amazina y’abakandida azamenyekana hagati y’itariki ya 24 Kamena na 2 Nyakanga 2010 kuko ari cyo gihe zizatangwaho.
Ikindi yatangarije Izuba Rirashe ni uko kugeza ubu ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora harimo gutunganywa lisiti y’itora no kuyijyanisha n’igihe, iyo gahunda ikaba izarangirana na Mutarama 2010.
Yakomeje agira ati “icyiciro cya kabiri cy’itunganywa rya lisiti y’itora kizakorwa hagati ya Werurwe na Mata 2010 ubwo mu gihugu hose hazaba hakorwa ikindi cyiciro cyo gukosora bwa nyuma kandi muri Kamena 2010 iyo lisiti ikazashyikirizwa icyicaro gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo inonosorwe mbere yo gutangazwa ku wa 23 Nyakanga”.
Kugeza ubu umubare w’Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora biteganijwe ko bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu wariyongereye ugereranije n’abari ku rutonde rw’amatora y’Abadepite yabaye mu 2008, ibyo bikaba byaremejwe na Munyaneza Charles.
Mu mwaka wa 2008 kuri lisiti y’itora hariho abantu 4,800,000 ariko muri uyu mwaka wa 2010 ngo hateganijwe abantu bagera kuri 5,200,000.
Ku kibazo cy’abantu bagejeje igihe cyo gutora ariko bagifite ibibazo by’indangamuntu, Charles Munyaneza yatangatrije Izuba Rirashe ko icyo kibazo kirimo kwigwa.
Ku bijyanye n’ibisabwa ngo umuntu yemererwe guhatanira kuyobora igihugu, Munyaneza yavuze ko ari ukuba Umunyarwanda w’inyangamugayo, kuba ufite imyaka byibura 35 y’amavuko, kuba uwiyamamaza ari mu Rwanda no kugira ibikuranga.
Naho ibijyanye no kugira ubumenyi cyangwa uburambe muri politiki cyangwa kuba warize amashuri runaka byo ngo ntabwo bishingirwaho birekerwa abaturage guhitamo gahunda byumvikana ko ibafitiye akamaro kurusha iyindi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=341&article=11629
Posté par rwandaises.com