Jean Mutsinzi (foto cncj)

http://www.cjcr.gov.rw/images/secretary1.jpgimageRaporo igaragaza ibyegeranijwe ku by’urupfu rw’uwahoze ari president w’u Rwanda HABYARIMAimageNA Juvénal yaba izashyirwa ahagaragara ku munsi w’ ejo, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Sunday Times.

Iyo Raporo igaragaza ibyegeranijwe ku ihanurwa ry’indege “Falcon 50” yari itwaye uwahoze ari President w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, tariki ya 06 Mata 1994 biravugwa ko izashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere muri Serena Hotel.

Iyi raporo yari imaze imyaka ibiri yegeranya ibimenyetso, iranzura ivuga ko Abahutu b’Abahezanguni hamwe n’ibyegera bya Habyarimana bari mu cyitwaga “akazu”, bari inyuma y’urupfu rwe.

Juvénal Habyarimana wari perezida w’u Rwanda

Komite y’abantu barindwi bayobowe n’inararibonye y’Umunyamategeko ndetse n’uwahoze ari perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Jean MUTSINZI, basesenguye ibihumbi by’inyandiko ndetse n’ubuhamya bwagaragajwe n’abatangabuhamya bakabakaba 600.

Hifashishijwe kandi impuguke ziturutse mu Ishuri rya Gisirikari ry’Ubwongereza( United Kingdom’s National Defense Academy), mu bujyanama ndetse no gukora isesengura.

Jean Mutsinzi (foto cncj)

Iyi kipe ikaba yaragererenyaga ibyavuzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibintu bifatika byagaragajwe kugir ngo bakore iyi raporo.

Iyi raporo ivuga ko ngo abamuhitanye babaraga ko mu kwica Habyarimana bashobora guhagarika amasezerano y’Arusha yari agamije gusaranganya ubutegetsi hagati ya leta y’u Rwanda n’ishyaka rya FPR.

Ngo abari bagize Akazu, barimo Theoneste BAGOSORA, ntabwo barwanyaga igikorwa cy’ubwiyunge gusa, ahubwo ngo bari bamaramaje ku cyemezo cyo gutsemba abatutsi.

Habyarimana na Cyprien Ntaryamira wari perezida w’igihugu cy’u Burundi bapfuye igihe indege barimo yaraswaga iri hafi kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

NTIVUGURUZWA Emmanuel

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2448.html

Posté par rwandaises.com