Dirk Nebel, Minisitiri w’Ubutwererane mu bukungu w’u Budage (Foto/ Interineti)

Jean Louis Kagahe

KIGALI – Aherekejwe n’abacuruzi, Abadepite batandatu bo mu Budage ndetse n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubutwererane mu Bukungu n’Iterambere  wo mu Budage, Dirk Niebel azasura  u Rwanda ku wa 08-09 Mutarama 2010 mu rwego rwo kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, biteganijwe ko azasura Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’ubuvuzi ku ndwara ya SIDA, Malariya, igituntu n’izindi ndwara z’ibyorezo (TRAC),  aho azaganira n’abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima ku nkunga u Budage butera u Rwanda mu rwego rw’ubuzima.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiriye ikiganiro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Ambasaderi Eugene Munyakayanza, kimubaza impamvu ya ruriya ruzinduko, avuga ko u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’u Budage ndetse bukaba butanga inkunga nyinshi mu rwego rw’ubuzima, mu buyobozi bw’Uturere no mu ishoramari ry’abikorera.

Ikindi kandi Guverinoma y’u Budage iriho ari nshya bityo abayigize bagenda bazenguruka mu bihugu bitandukanye bifitanye ubutwererane n’iki gihugu kugira ngo barusheho kunoza umubano na Leta z’ibihugu basanzwe bakorana ndetse no kureba ibikorwa by’iterambere basanzwe batera inkunga.

Ambasaderi Eugene yagize ati “u Rwanda ruvugwa neza kubera ibyiza rumaze kugeraho none nawe azaza kubyirebera.”

Ikinyamakuru cyashatse kumenya ahandi hazasurwa n’aba bashyitsi, Amabasaderi Eugene Munyakayanza avuga ko hahari kandi ko gahunda yakozwe n’ibiro by’uhagarariye u Budage mu Rwanda.

Kubyo u Rwanda ruteze kuri uru ruzinduko, Amasaderi yashoje avuga ko uru ruzinduko ruzatuma ibihugu byombi birushaho kunoza umubano n’ubutwererane kandi ko n’ubundi byari bisanzwe ari byiza.

U Rwanda n’u Budage ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade, uyu mubano waje kuzamo agatotsi ubwo Umuyobozi wa Protocole ya Leta, Rose Kabuye, yafatirwaga muri icyo gihugu tariki ya 10 Ugushyingo 2008 ariko uyu mubano uza kongera gusubukurwa mu mwaka wa 2009.

Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye kuri telefoni n’Umuyobozi wa CHUK, Dr Hategekimana Théobald ku bijyanye n’uru ruzinduko, uyu muyobozi yagize ati “badusabye kuzadusura turabibemerera ariko ntituzi neza ikizaba kibagenza”.

Dr Théobald yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko u Budage busanzwe butera inkunga ibitaro byo mu Turere ariko ibitaro bya CHUK byo bitari bisanzwe bikorana n’igihugu cy’u Budage.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=338&article=11481

Posté par rwandaises.com