Tariki ya 1 Gashyantare ni Umunsi Mukuru w’ Intwari; ubwo hizihizwaga uyu munsi hirya no hino mu midugudu itandukanye mu gihugu, i Remera ku Gicumbi cy’ Intwari ho hari hateraniye Imiryango y’ Intwari z’ U Rwanda mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.

Mu miryango yari iteraniye aho ku Gicumbi cy’ Intwari harimo umuryango w’ Intwari y’ Imanzi Gen Maj Fred Gisa Rwigema wari ugizwe na Jeannette Urujeni Rwigema, umufasha wa Fred Rwigema, Gatarina Mukandirima umubyeyi wa Fred Rwigema ndetse na mushiki we.

Hari kandi umuryango w’ Intwari y’ Imena Uwiringiyimana Agatha, Umuryango w’ Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Niyitegeka Félicite, umuryango w’ Intwari Rwagasana Michel, ndetse n’ imiryango, inshuti n’ abavandimwe b’ Intwari z’ Imena z’ abanyeshuri b’ i Nyange.

Twababwira ko i Remera ku Gicumbi cy’ Intwari hari imva 7 zishyinguyemo intwari z’ U Rwanda ziri mu byiciro bibiri aribyo Imanzi n’ Imena.

Mu ntwari z’Imanzi zishyinguye i Remera harimo Umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose baguye ku rugamba rwo kubohoza igihugu n’ Intwari y’ Imanzi Gen Maj Fred Gisa Rwigema.

Intwari z’Imena zihashyinguye harimo Uwiringiyimana Agatha, Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Niyitegeka Félicitée, Rwagasana Michel, ndetse n’ Intwari z’ Imena z’ Abanyeshuri bari mu mwaka wa gatandatu biciwe i Nyange tariki ya 18 Mutarama 1997 aribo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie Chantal na Mukambaraga Béatrice.

Inkuru mu mafoto:

image
Umufasha wa Rwigema Fred(uwambaye umukenyero w’ iroza)
na Mushiki wa Fred Rwigema, Agaba Joy

image
Abo mu muryango wa Rwigema bashyize indabo ku mva ye

image
Bafashe umwanya wo kumwunamira

image
Abo mu muryango w’ Intwari y’ Imena, Umwami Mutara III Rudahigwa bashyira indabo aho atabarije

image
Bamuhaye icyubahiro bamwunamira

image
Abo mu muryango w’ Intwari Rwagasana Michel bashyira indabo kumva ye

image
Bafashe umwanya wo kumwunamira

image
image
Umuryango w’ Intwari Niyitegeka Felicitée ushyira indabo ku mva ye baranamwunamira

image
Umuryango w’ Intwari Agatha Uwiringiyimana urimo gushyira indabo ku mva ye

image
Abari abana b’ Inyange bunamira bagenzi babo

image
Imiryango y’ abaje gushyira indabo kumva z’ ababo

Foto: Rugasa
Ruzindana RUGASA

 
Posté par rwandanews