Kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mutarama 2010, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyanza, umurenge wa Ntyazo, aho yakiriwe n’imabaga y’abaturage benshi bari baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyanza.

Mu ijambo rye ry’ikaze, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Bwana Murenzi Abdallah yifurije ikaze Perezida wa Rebubulika anamushimira kuba yaje kuganira n’abaturage ba Nyanza. Yakomeje yerekana ibyo ako karere kagezeho mu byerekeye ubukungu, ubuzima, uburezi n’imiyoborere. Aha akaba yatangarije Perezida wa Repubulika ko abaturage ba Nyanza bamushimira ku bw’imbuto y’imyumbati yabahaye bikaba byaratumye umusaruro wabo wiyongera.

Ikindi yatangaje ni uko ako karere kamaze kubaka ama Hotel atatu, kakaba gafite banki na microfinance zirindwi, bafite kandi gahunda yo gutangiza SACCO Kira Munyarwandakazi igamije gufasha abategarugori bo muri ako karere kwiteza imbere.

Mu guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, bubatse ibyumba 80 by’amashuri ndetse na Kaminuza ya INILAK ikaba izahafungura imiryango uyu mwaka. Yasoje ijambo rye yizeza abari aho ko ku bufatanye byose bishoboka.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abaturage b’akarere ka Nyanza uburyo bateza imbere akarere kabo bitabira umurimo bikabaha ubushobozi bwo kwitunga. Perezida Kagame ati: ‘’ ibikorwa byiza bihera ku myumvire, ku mutekano no ku miyoborere myiza kandi ni mwe ba mbere mugomba kubigiramo uruhare.” Aha Perezida Kagame yasabye abaturage bateza umutekano muke abandi bajya mu gihugu cy’u Burundi bakanagaruka mu Rwanda kubireka kuko bituma batabona umwanya wo gukora ngo biteze imbere bityo ugasanga hari bamwe bakiba mu mazu ya nyakatsi.

Perezida Kagame yagize ati: » Nta yindi politiki idashingira ku guhindura imibereho y’abanyarwanda. » Bityo abasaba kutagira ibirangaza no kwitabira politiki nziza ibakangurira kubaho neza. Yakomeje akangurira abaturage gufatanya na Leta mu burere bw’umwana kuva mu rugo kugera mu ishuri. Yasoje ijambo rye abasaba kumva bagatera imbere bityo n’ubuzima bwabo bugatera imbere.

Muri rusange ibibazo bwagaragajwe n’abaturage , ni ibibazo bishingiye ku masambu, akarengane , ndetse n’imibanire hagati mu bantu aho umukuru w’igihugu yagiye asaba abayobozi kuri buri rwego kubikemura aho buri muturage yagiye yerekwa umuyobozi umufasha gukemura ikibazo cye kandi vuba.

Mu baturage baganiriye na igihe.com nyuma y’urwo ruzinduko badutangarije ko bishimye cyane kuba umukuru w’igihugu yabagendereye akanabakemurira ibibazo, ndetse bifuje ko yazanagaruka vuba kuko ngo ibibazo bari bafite byari byinshi.

Uwimana Peter

http://www.igihe.com/

Posté par rwandaises.com