Kuri uyu wa gatatu tariki 27.1.2010, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye akarere ka Ruhango, gaherereye mu ntara y’Amajyepfo.

Ibirori byo kumwakira byabereye mu murenge wa Ruhango, mu kagari ka Munini, ku kibuga cy’umupira cy’ikigo cy’amashuri y’Indangaburezi. Byatangijwe n’intore z’akarere ka Ruhango zishyiraho morale.

Mu ijambo rye ry’ikaze, umuyobozi w’akarere ka Ruhango bwana Twagirumukiza Célestin yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba yagendereye abaturage b’akarere ka Ruhango, aboneraho n’umwanya wo kumugezaho ibyo akarere kamaze kugeraho. Muri byo twavuga nk’amasoko 3 ya kijyambere, amashanyarazi n’amazi ku baturage b’umujyi wa Ruhango n’inkengero zawo, mu gice cy’Amayaga no mu ducentres. Ngo inka 33880 (ni ukuvuga 58%)zabonye amazi, ingo 1020 zihabwa amashanyarazi. Ngo ibyo byose byafashije abaturage guhanga indi mirimo itari iy’ubuhinzi.

Hubatswe inganda z’umuceri, hakaba hateganywa kubakwa inganda zitunganya umusaruro harimo iza kawa 2, uruzatunganya umuceri n’uruzatunganya igihingwa cya geranium. Hashyizwe kandi imbaraga mu buhinzi , hitabwa ku guhuza imirima hagahingwa ibijyanye n’ako karere nk’imyumbati, umuceri n’ibindi. Mu bworozi, hashyizwe imbaraga muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ndetse n’abazihawe batazikwiye barazakwa, zihabwa abatishoboye.

Mu burezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 137 abana biga bariyongera, ubuzima bwo hubatswe ibigo nderabuzima 9, bituma umubare w’abahitanwaga n’indwara bagabanuka, cyane cyane abana batarageza ku myaka 5 n’abagore bapfa babyara.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yatangaje kandi ko haburanishijwe imanza nyinshi za gacaca, hanajyaho amashyirahamwe akangurira abantu kubana mu bwumvikane. Yashoje avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi zitandukanye, bashimira perezida kuba yarashohoje amasezerano, kandi ngo hakaba hari n’ibikiri gukorwa nk’iyubakwa ry’ ibitaro bya Kinazi, iry’ikigega cy’amazi mu mugi wa Ruhango, n’uruganda ruzatunganya imyumbati.

Mu ijambo yahavugiye, Perezida Kagame yatangiye abamenyesha ko yaje kubasura, kubaramutsa no kubashimira ku kuba baje ari benshi no kuba barihanganye, kuko hari igihe byabaga biteganyijwe ko abasura, ariko ntabashe kuhagera kubera impamvu zitandukanye. N’ubwo yabasuye uyu munsi kandi, yabasezeranyije ko azagaruka vuba.Ibi abaturage bakaba babyishimiye cyane.

Perezida yavuze ko hari byinshi abanyaruhango n’igihugu muri rusange bamaze kugeraho, ati “aho tuvuye nikure, aho tugeze harashimishije; haracyari n’indi mirimo myinshi, haracyari urugendo. Hari byinshi tugomba gukomeza gukora twubakira ku byo tumaze kugeraho.” Yashimangiye ko ibyagezweho byashobotse kubera umutekano, ubwitange bwa buri muntu n’ubwumvikane bwa bose muri rusange.

Politiki ya mbere ni ukuzamura abanyarwanda

Perezida Kagame yashimangiye ko politiki ya mbere ari iyo kuvana abayarwanda mu bukene no kubageza ku majyambere. Ati “politiki zo mu myaka mirongo ingahe ishize ntabwo ari politiki. Ni umutima muke, ni umutima mubi; ntabwo ibyo bijyanye n’amajyambere. Birazwi ko imico rimwe na rimwe abantu baba bararerewemo bitoroha kubavamo, cyane iyo aba ari bakuru.” Yavuze ko n’abakuranye politiki mbi kuyibavanamo bigoye. Ngo muri bo abenshi baba baba hanze y’igihugu, ngo ariko iyo bagarutse mu Rwanda basanga uko bari baruzi byarahindutse. Perezida Kagame ati “Ubonye iyo bazanaga politiki y’iyo baba! Bazana politiki bavanye hano, ya kera, itari iy’aho baba. N’aho baba kandi, baba ari nk’abantu basabiriza, babeshya. Abo ntibakwiye gutesha umwanya abanyarwanda.”

Ku bijyanye n’umurimo, Perezida Kagame yashishikarije abaturage ba Ruhango kwihangira imirimo, ngo kuko n’ubwo habaho akazi ka leta, inganda n’ak’abashoramari, hari n’ako abantu biremera. Ngo uhinga neza akagira umusaruro ushimishije, akihaza akanasagurira amasoko, uwo aba akora umurimo nyakuri. Yabijeje kandi gukomeza gutera inkunga amashuri, akaba amashuri abanyarwanda benshi bashobora kwigiramo, kandi bakiga ibintu bizima, biha abanyarwanda ubumenyi bukenewe ku isoko, n’ubushobozi bwo guhanga imirimo.

Abayobozi bagomba kwegera abaturage

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bugomba gushingira ku byo abaturage bifuza, abaturage bakabigiramo uruhare. Yasabye abaturage kujya bakurikirana ibyo abayobozi babakorera, kuko iyo abaturage batabikoze ari bo bambere bigiraho ingaruka.

Yashimiye abaturage ba Ruhango kuba barakoze ibyiza, kandi ngo ntawe uzabisubiza inyuma, kuko ngo imbaraga zakoreshejwe mu kubaka umutekano w’igihugu, zizakoreshwa no mu guhana abakora ibikorwa bibi. Yarangije abifuriza umwaka mwiza, kandi asubiramo ko azagaruka kubasura mu gihe cya vuba.

image
Intore za Ruhango muri morale

Nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu, hakurikiyeho umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, aho abenshi bamushimiye ku kuba ibyo yabasezeranyije yarabibakoreye nko kubagezaho amashanyarazi n’ibindi. Ku bagaragaje ibibazo bijyanye n’akarengane ndetse n’ibindi byose, perezida yabasezeranyije ko bizakemuka mu gihe cya vuba. Hagati aho, hari bimwe byanahise bikemurirwa aho, birarangira.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE.COM, batangaje ko bishimiye cyane kuba umukuru w’igihugu yabagendereye, akaganira nabo. N’ubwo kuri bo ngo umwanya w’ibibazo wabaye muto, bishimiye ko hari ibyakemutse.

Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge 9 ariyo: Ntongwe, Kinazi, Ruhango, Bweramana, Kinihira, Kabagali, Mwendo, Byimana na Mbuyi. Mu bihingwa akarere ka Ruhango keza harimo ibigori, umuceri, kawa ndetse n’imyumbati. Gafite amavuriro 13 n’ibitaro bimwe (1).

Foto: U. Peter, igihe.com
Peter UWIMANA na Olivier NTAGANZWA

http://www.igihe.com/news-7-11-2750.html

Posté par rwandaises.com

facebook