Perezida Paul Kagame aganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James ubwo basuraga Akarere ka Ruhango(Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Kizza E. Bishumba

RUHANGO – Mu rugendo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 28 Mutarama 2010 ubwo yari mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo yibukije abatuye ako Karere n’Abanyarwanda muri rusange ko umutekano ari wo shingiro ry’amajyambere, bityo asaba abatuye ako Karere kwirinda icyawuhungabanya.

Perezida Kagame yagarutse ku bantu bamwe bo mu karere k’Amayaga ngo badashaka kubana na bagenzi babo kugeza n’aho bahitamo kujya kuba mu Burundi. Perezida Kagame yagize ati “ibyo bikwiye gucika, abashaka bakiberayo, ariko bakareka kubuza abandi amahoro” Yongeyeho ati “n’ubwo ababikora ari bake, ariko bikurura umwuka mubi utuma abantu batagira igihe cyo kwiteza imbere harimo no kudacika muri nyakatsi”

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyanza bahungiye mu Burundi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Katarara, Emmanuel Ntamukanzi, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abahunze bamwe bagarutse hakaba hasigayeyo abagera ku 10, abari baragiye ahanini akaba ari abari baranze gukora igihano cya TIG bari barakatiwe.

Perezida Kagame kandi yashimye ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye muri ako Karere aho umusaruro w’umuceri wo mu gishanga cya Nyarubogo wiyongereye kuva mu mwaka wa 2008 ukava kuri toni 51 ugera kuri 435 ku mwaka kandi ibyo bikaba byarahaye abaturage bagera kuri 1.529 akazi.

Yanaboneyeho gusaba abatuye ako Karere ka Nyanza kutarangazwa ngo bateshuke kuri gahunda nziza ziriho mu gihugu zigamije guteza imbere Umunyarwanda.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Paul Kagame yanaboneyeho gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage byiganjemo amahugu ku mitungo, ubuhemu bushingiye ku mibanire cyane mu bashakanye, ubwambuzi, akarengane gatandukanye n’ibindi.

Ibibazo bitabonewe umuti, Perezida Kagame akaba yaragiye abishinga abayobozi batandukanye bitewe n’inshingano zabo ndetse n’ububasha bafite bwo kuba babikemura.

Yanemereye kandi inkunga zitandukanye mu bikorwa remezo nk’imihanda, umuriro w’amashanyarazi n’izindi.

By’umwihariko Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa 26 Muatarama 2010, ari mu Karere ka Huye, yakemuye ikibazo cy’abanyeshuri bigiraga ku nguzanyo ya Leta bari birukanywe muri za Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ngo kubera ko Leta itabona ubushobozi bwo kubafasha kwiga.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=348&article=11956

posté par rwandaises.com