Ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2010 ni bwo urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi ruzatangaza niba ruzemera ubujurire bwa Ephrem Nkezabera wari warakatiwe imyaka 30 y’igifungo ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2009 I Buruseli mu Bubiligi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara birimo ubwicanyi no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu rubanza rwa Nkezabera, ni bwo bwa mbere mu mateka y’ubucamanza u Bubiligi kigenderaho, icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa cyari gifashwe nk’icyaha cy’intambara.

Nkezabera w’imyaka 57 y’amavuko kuri ubu wugarijwe n’uburwayi bwa kanseri, yahoze akora mu byerekeranye n’amabanki mu Rwanda.

Nkezabera ntiyigeze yitabira urubanza rwe mu gihe cy’ukwezi kumwe kw’iburanishwa rwamaze. Uyu Nkezabera, cyo kimwe n’abamwunganira, bakaba bataranitabiriye isomwa ry’urubanza. Ibi bivuze ko mu bijyanye n’amategeko, Nkezabera afite uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro y’urubanza no gusaba iburanisha rishyashya na we ubwe ahibereye.

Nkezabera wiyemerera kuba yarahaye inkunga y’amafaranga umutwe w’Interahamwe na Radiyo Televiziyo RTLM ariko agahakana ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ashinjwa, yafatiwe i Buruseli mu Bubiligi ari na ho yabaga, hari mu kwezi kwa gatandatu kwa 2004, bisabwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ryashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya.

Didier Bikorimana

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2529.html

Posté par rwandaises.com