Kuri uyu munsi, urukiko rw’ikirenga rwasubitse iburanisha ry’urubanza Jenerali Laurent Nkunda aregamo Jenerali James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, kuba yarategetse ifungwa rye.

Bisabwe na Jenerali James Kabarebe kubera impamvu zuko ahugiye mu mirimo ikomeye y’igihugu, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwimurira urwo rubanza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Me Stepahane Bourgon, uburanira Laurent Nkunda, n’Umufasha wa Nkunda, nyuma yisubikwa ry’Urubanza batangaje ko bafitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda ariko ko iri subikwa ry’urubanza ari uburyo bwo kurutinza nyuma y’umwaka rumaze.

Kugeza kuri uyu munsi, ntawe uzi aho Nkunda yaba abarizwa, gusa ikizwi nuko afungiwe ku butaka bw’u Rwanda, aho bivugwa ko yaba afungiye mu karere ka Rubavu.

Foto:Thisafrica
MURINDABIGWI Meilleur 

 http://www.igihe.com/news-7-11-2505.html

Posté par rwandanews.fr