Banyarwanda, Banyarwandakazi, bana b’u Rwanda aho muri hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, abato n’abakuru, mbaga y’inyabutatu nyarwanda, nejejwe no kubagezaho indamutso yuje urukundo n’urukumbuzi, mugire amahoro kandi mugire umwaka mwiza wa 2010 uzababere uw’amata nubuki.

U Rwanda rumaze imyaka igera kuri mirongo itanu (50) ruhura n’ingorane zinyuranye zituruka ku bintu byinshi binyuranye. Ibyingenzi bikaba  ali amakimbirane hagati y’amoko, ubukene mu baturage, indwara zinyuranye nibindi byinshi. Ikibabaje nuko izongorane zagiye zirushaho kugira ubukana bukomeye mu mibereho ya banyarwanda ndetse zikabyara amahano akomeye ya jenocide 1994.

 Nyamara ntidukwiye guheranwa n’ubwihebe kuko iminsi irimbere ituzigamiye ibyiza byinshi birimo guca akarengane, guha abanyanyanda amahoro arambye bifuza no kugira umunezero nyawo. Ibi byose birasaba ubwitange bwa buri munyarwanda muguharanira umutekano, ubutabera, gushaka ukuri  n’amahoro nyayo, ubutwari n’ubushishozi byakunze kuranga umunyarwanda kuva kera buzabafasha guhitamo, kurwanira ikiza no kureka ikibi cyose cyatuzanamo

amacakubiri. Nkumubyeyi wanyu ndabifuriza kugira iyo mpano  y’urukundo, ubwitange no gushyira hamwe mukibuka ko murabavandimwe basangiye urwababyaye.
Abenshi muri mwe ntimunzi, abandi munyumva kubulyo bunyuranye.

Ndi Umwami wanyu uganje (constitutionnel) , nkuko nabirahiriye nima, niyemeje kugendera ku matwara ya demokarasi no gushyigikira imikorere myiza yo kwemera amashyaka menshi mugihugu, kugendera kw’itegeko nshinga, kutivanga muri politique, gushyira imbere icyahuza abanyarwanda, icyagirira abanyarwanda bose akamaro bakagira amahoro, bagatunga bagatunganirwa. nifuzako abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko,  tukaboneraho gufasha abakene, imfubyi n’abapfakazi. tukabasha gukemura ibibazo,  mu butabera, mumashuli n’uburezi, no muzindi nzego za leta zinyuranye, maze tugasaabana.

 Uyu mwaka wa 2010, uzabamo ibikorwa byinshi byingezi kubanyarwanda nko kwitorera abayobozi. Ndabasaba ko icyo gikorwa cyazakorwa mubwisanzure bwa buri wese ntamuvundo. Mukagikorana ubushishozi, kuko ariyo nzira nziza yo gushyiraho ubutegetsi n’abategetsi babereye u Rwanda.

 Banyarwanda, Banyarwanda kazi, ndabakumbuye cyane, mbahoza kumutima, muhumure uyu mwaka tuzabonana imbona nkubone mu Rwanda rwacu. Mparanira buri gihe icyatuma aho muri hose mwabaho neza, mumahoro.Ndangije mbifuriza ko  uyu mwaka uje, uzababere muhire, uzabazanire imigisha, muzatunge mutunganirwe- Imana ibarinde.

Umwami Kigeri V JB Ndahindurwa

Posté par rwandaises.com