Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Banyarwanda;
Banyarwandakazi;
Baturarwanda;
Nshuti z’u Rwanda;

Uyu ni wa mwanya Abanyarwanda twese, ndetse n’inshuti zacu, twifurizanya umwaka mushya mwiza.

Nkaba ngira ngo nanjye mbonereho umwanya nifurize umwaka mushya muhire Abanyarwanda aho bari hose, abaturarwanda, inshuti z’u Rwanda, n’abandi dufatanyije urugamba rwo guteza Igihugu cyacu imbere.

Icyi kandi ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukarebera hamwe intambwe twateye muri uyu mwaka ushize. Ndashimira Abanyarwanda bose ibikorwa byiza twashoboye kugeraho, biganisha ku majyambere twiyemeje.

Hari byinshi bigaragarira ijisho, waha n’agaciro mu mibare. Ariko hari n’ibindi na byo byiza kandi bifite agaciro kanini, tudashobora kubara.

Ese ishema ry’Abanyarwanda n’icyubahiro Igihugu cyacu kigenda kigira ku rwego mpuzamahanga twabinganya iki?

Ese urwego tugezeho mu muco mwiza wo gukorera mu mucyo no kurwanya imikorere mibi twabibara dute?

Uyu mwaka wa 2009, twijihije ku nshuro ya 15 isabukuru yo kwibohora no guhagarika Jenoside.
Twakwishimira ko Igihugu cyacu ubu kirangwa n’amahoro n’umutekano usesuye.

Dufite umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi byose. Umubano n’ibihugu binyuranye by’amahanga
nawo ntuhwema kuba mwiza kurushaho, kandi ushingiye ku bwubahane.

Ni byiza rero ko dushoje uyu mwaka wa 2009 Igihugu cyacu gihagaze neza haba mu rwego rw’ubukungu n’ishoramari, ububanyi n’amahanga, no mu zindi nzego z’ubuzima bw’Igihugu cyacu.

Kandi Abanyarwanda dufite icyizere cy’uko tuzakomeza gufatanya kwikemurira ibibazo tugifite. Duhore tuzirikana ko tuva kure, tumaze gutera intambwe ishimishije, ariko kandi ko tugifite urugendo rurerure.

Naho ku byerekeye ibikorwa by’iterambere hano mu Gihugu, twakwishimira ko umusaruro mu
buhinzi n’ubworozi wabaye mwiza muri rusange mu Gihugu hose.

Ibi bikaba bigaragarira mu buryo Igihugu cyacu cyashoboye kwihaza mu biribwa. Kandi nk’uko twabyiboneye, ubuzima bw’abahinzi-borozi buragenda buba bwiza. Turifuza ko buba bwiza kurushaho.

Kuba Igihugu cyacu cyarabaye icya mbere kw’isi mu bihugu bivugurura uburyo bwo korohereza bashoramari, n’abandi bakora umwuga w’ubucuruzi, bizatuma ishoramari muri rusange ryiyongera.

Tugomba rero gukora ibishoboka byose, uwo mwanya wa mbere dufite ntube kw’izina gusa. Ubucuruzi bugatera imbere cyane, ubukorikori n’indi myuga iciriritse, ndetse n’amakoperative, bikagira ingufu.

Twakwishimira na none ko Abanyarwanda bahagurukiye kwiyubakira amashuri y’abana babo, bikazatuma twongera umubare w’abana bajya mu mashuri yisumbuye.

Iki gikorwa cyaje gikurikira ikindi cyari kigamije kubakira amacumbi abana b’imfubyi za Jenoside,
nacyo Abanyarwanda bitabiriye ku buryo bushimishije. Ibi bikorwa byombi byagaragaje ko icyo Abanyarwanda ubwabo biyemeje, bakigeraho.

Mutuelles de santé na zo abaturage bakomeje kuzitabira ku buryo akamaro kazo kamaze kumvikana neza. Zatumye abantu bashobora kwivuza ku buryo bworoshye kandi ari benshi.

Muri uyu mwaka, mu Mirenge myinshi hatangiye igikorwa cyo gusoza Inkiko Gacaca. Izi Nkiko zagize akamaro kanini kuko zatumye Abanyarwanda babwizanya ukuri, bavugana ibyabaye mu gihe cya Jenoside, ubutabera n’ubumwe n’ubwiyunge bigerwaho.

Uyu mwaka na none hashyizwe imbaraga mu guhuza Abanyarwanda b’ibyiciro binyuranye mu Itorero,
bakagira umwanya wo kuganira ku mateka y’Igihugu, ku mibanire y’Abanyarwanda, ku bibazo biriho
n’uburyo bwo kubikemura, no ku ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda.

Inkiko Gacaca n’Itorero ni bimwe mu bikorwa bishingiye ku muco wa Kinyarwanda bigamije kudukemurira ibibazo. Bene ibi bikorwa tuzakomeza kubishyigikira no kubitoza abakuru n’abato.
Bizadufasha kwanga ikibi no kumenya ikizira.

Ku byerekeye imiyoborere myiza, twashyize imbaraga mu kurwanya ruswa n’indi mikorere mibi ibangamira iterambere. Uru ni urugamba buri Munyarwanda agomba kugiramo uruhare kuko bitabaye ibyo, ubuyobozi bwajegajega, Igihugu cyose kikamungwa.

Banyarwanda;
Banyarwandakazi;
Nshuti z’u Rwanda:

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Ubukungu Uhuza Ibihugu bivuga Icyongereza kw’Isi, ugizwe n’ibihugu bisaga mirongo itanu. Kwinjira muri uyu muryango n’uw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, duhuriyemo n’abaturanyi bacu, ndetse no mu yindi miryango, bizatuma ubukungu bwacu bwiyongera, cyane cyane muri ibi bihe ubukungu bw’isi yose bwahungabanye.

Muri uyu mwaka dutangiye w’i 2010, ndetse n’imyaka izakurikiraho, tuzakomeza gutsura umubano wacu
n’ibindi bihugu, tugamije ubutwererane, ubuhahirane, by’umwihariko ibyerekeye ubukungu, uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ubushakashatsi, n’ibindi byose byagirira Abanyarwanda akamaro.

Buri Munyarwanda rero agomba gushyira imbaraga mu byo akora byose. Abikorera, cyane cyane abashoramari, bagashishikarira gukora.

Bakabyaza umusaruro amahirwe aturuka mu bwisungane bw’abatuye muri ibyo bihugu byose. Iri ni isoko rigari cyane Abanyarwanda bakwiye kwinjiramo
kandi bakagira icyo bajyanamo, n’icyo bavanamo.

Ndabasaba gukomeza umurego mu byo dukora byose muri uyu mwaka dutangiye. Inzira turimo ni nziza
ariko urugendo ruracyari rurerure. Nta kudohoka. Nidufatanya tugakorera hamwe, tugakora byinshi,
byiza kandi vuba, nta kibuza tuzagera ku majyambere twifuriza imiryango yacu n’Igihugu cyacu.

Mbifurije mwese umwaka mushya muhire w’i 2010, muzawugiremo amahoro n’amahirwe.

Imana ibahe umugisha.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=336&article=11417

Posté par rwandaises.com