Inama ya 14 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yasoje imirimo yayo uyu munsi mu gihugu cya Ethiopiya, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku ikoranabuhanga muri Afurika. Dogiteri Dr. Hamadoun Toure, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, International Telecommunication Union aratangaza ko Perezida Kagame ari umugabo uzi gukora kandi ufitiye inzozi zikomeye umugabane wa Afurika n’U Rwanda by’Umwihariko mu ikoranabuhanga.

Ubwo iyi nama yari irangiye, Dr. Hamadoun Toure yatangaje ko kuba muri iyi nama haraganiriwe ku bijyanye n’ikoranabuhanga ari ikintu gikomeye ku mugabane wa Afurika. “Ni ikintu gikomeye cyane kuba abakuru b’ibihugu bya Afurika baraganiriye ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, kandi berekanye ko Ikoranabuhanga ari inkingi y’Iterambere.”

Dr. Hamadoun Toure yanashimye Perezida Kagame uburyo yashyize imbaraga mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda. “Perezida Kagame afite inzozi zikomeye mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika no ku gihugu cye. Yerekanye urugero rw’ukuntu izo nzozi bishoboka kuzikabya. Iyi ni na yo mpamvu twamusabye ko ari we wazavuga ku Ikoranabuhanga muri iyi nama ya 14 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

Twababwira ko iyi nama yarangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita, I Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopiya, ikaba yari ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ku mugabane wa Afurika.

Moise Tuyishimire, igihe.com, Addis Ababa

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2851.html

Posté par rwandaises.com